Umukobwa w’umunyeshuri mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye, utifuje ko amazina ye atangazwa aragisha inama kugirango amenye niba ashobora kunyara, nyuma yo guhora yumva Ise ahoza mama we ku nkeke amuziza ko atanyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibi bituma akomeza kwibaza mu gihe azaba yamaze kurushinga niba umugabo we azamunyaza bikemera cyangwa niba icyo gikorwa gishingira ku ruhererekane rw’umuryango(inheritance), bityo akazakurikiza mama we!?
Yagize ati” Nyuma yo guhora numva Papa atonganya mama ubudasiba amuziza ko atanyara mu gihe cyo gutera akabariro, byatumye nicara mbitekerezaho bituma ngira impungenge ko nanjye nimara gushaka umugabo bizagenda gutyo akajya andaza rwantambi”.
Yakomeje agira ati”Nirinze kugira umuntu mbiganiriza yewe ndetse na mama sinigeze mbimuganirizaho kuko ndamutinya, none ndabona bisa nkaho byampejeje mu bwigunge, n’abana twigana nsigaye ntakibona uko mbasobanurira ibyo batumva mu masomo dore ko nari umuhanga n’ubwo mbona bikomeza kugenda bishira kubera icyo kibazo cyugarije ababyeyi bange”.
Umusore bakundana ngo yigeze kumusaba ko baryamana ariko aramuhakanira kuko yafashe icyemezo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ubwo azaba yarushinze, ibi bikaba bituma arushaho kugisha inama ngo abimenye mbere amazi atararenga inkombe.
Mu gushaka gusobanukirwa neza, uyu mwari ngo yahisemo kugeza ikibazo cye ku basomyi ba Bwiza.com, ngo bamugire inama kuko aribwo buryo bwiza aboneraho gukusanya ibitekerezo bitandukanye bikamuhesha gufata umwanzuro nyawo.
Gusa nanone ngo byaba byiza agiriwe inama y’icyo yakora igihe ashatse umugabo ntibikunde ko azana ayo mavangingo ndetse akibaza niba izo nama yahabwa yazisangiza mama we kugirango amahoro ahinde.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
N.Fred@Bwiza.com


