Muri iki cyumweru nibwo hasakaye amakuru y’uko Ishimwe Dieudone agiye gukora ubukwe kuri uyu wa Gatanu taliki 01 Nzeri 2023 aho hazaba umuhango wo gusaba no gukwa nyuma hakazakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.
Uyu muhango ugiye kuba nyamara Prince Kid urukiko rwaramujuririye ku byaha yari akurikiranyweho harimo ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ni mu gihe Urukiko Rukuru ruherutse kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo uyu Prince Kid, kubera inyandiko isobanura amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya yagombaga kwireguraho, hamwe na raporo y’abahanga igaragaza ko ari amajwi y’umwimerere, byashyizwe mu ikoranabuhanga bitinze.
Ibi rero bituma habaho kwibaza impamvu uyu mugabo yaba agiye gukora ubukwe kandi imbere ye hakiri urubanza ku buryo abasesenguzi bahuriza kukuba yari kubanza akamenya umwanzuro w’urukiko akabona kurongora yisanzuye.
Ikindi kibazwa ni uko hari abibaza batikiti” Ese aramutswe ahamwe n’ibyaha kandi yaramaze gushyira Miss Elsa mu rugo ntibyaba bimubereye ikibazo kuruta uko yakabaye ameze ari umusiribateri? Aha ikigarukwaho ntabwo ari ubukwe buteganyijwe kuru uyu wa gatanu gusa, ahubwo no kuba barasezeranye imbere y’amategeko urubanza rwe rutarapfundikirwa byaba atari uburyo bwiza ku ruhande rumwe cyangwa urundi.
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri Werurwe 2023.Ni nyuma y’amakuru yari amaze igihe ahwihwiswa ko uyu Iradukunda Elsa yari atwite ariko habura gihamya.
Uyu Iradukunda yabaye Miss Rwanda 2017.Kuri uyu wa gatatu kandi aherekejwe n’umugabo we Prince Kid’ nibwo hagaragaye amafoto agaragaza umuhango wo kubatizwa yakorewe.Akaba yabatijwe na Reverend Pasiteri Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church.




