Amateka agaragaza ko nubwo nta zahabu u Bufaransa bwavanaga mu Rwanda ariko bwarababajwe no gutakaza iki gihugu nyuma ya jenoside bwagizemo uruhare muri 1994.
Abahanga mu by’ ubumenyi bw’ Isi bavuga ko u Rwanda ruri hagati ya Afurika ibyo bigatuma igihugu nk’ u Bufaransa cyari gifite amahirwe menshi yo kuhashyira ibirindiro bityo bukahapangira imipango yose ikajya gukorerwa hirya no hino.
U Bufaransa bushobora kurushaho gutakaza ikibuga muri Afurika
Mu gihe Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yatangiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA) Abafaransa batangiye kwikanga ko u Rwanda rushobora kugira uruhare mu kumvisha ibindi bihugu bya Afurika ko politiki y’ iki gihugi ishaje.
Isesengura ryigenga rya Bwiza.com rigaragaza ko Nicolas Sarkozy usanzwe ari inshuti ya Perezida Kagame yasuye u Rwanda mu rwego rwo  guharanira ko u Bufaransa budakomeza kubura ijambo muri Afurika nk’ uko byabugendekeye mu Rwanda .
Sarkozy yagombaga kuvugana na Perezida Paul Kagame kuri politiki ndetse n’ ishusho y’ u Bufaransa nk’ uko yabitumwe na  Perezida Emmanuel Macron.
Iki cyizere bafitiye Perezida Kagame giterwa ahanini n’ ubushake bwa politiki ndetse n’ ubushobozi akomeje kugaragaza ahanini mu kohereza ubutumwa bw’ amahoro hirya no hino kugeza no muri Centrafurika aho ingabo ze zifitiwe icyizere kurusha n’ ingabo z’ abafaransa kandi zifite ubushobozi.
Abakurikiranira hafi politiki y’ ubukungu bw’ Isi basanga u Bufaransa n’ u Budage biyoboye Umuryango w’ Ibihugu by’ i Burayi(UE) byatangiye guterwa amakenga n’ icyifuzo cya Perezida Paul Kagame cy’ uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA) yagira ingengo y’ imari yihagije.
Ibi bihugu bibiri( U Bufaransa & U Budage) bisanga uyu muryango uhuza Afurika ushoboye kwihaza mu by’ ubukungu bajya baganira amaso ku yandi bityo ubwigenge nyabwo bukaba bwageraho.
Ku ruhande runini, Sarkozy yasuye Paul Kagame bitewe n’ impungenge afite zo kubona ko politiki nshya agiye kuzana ishobora gutuma u Bufaransa butakaza uduce tw’ Afurika y’ u Burengerazuba, Afurika yo Hagati.
Kuva na nyuma y’ amateka y’ ubukoloni, u Bufaransa bwakomeje gufata ibi bihugu nk’ akalima kabwo bwite niyo mpamvu bukomeje kugira amakenga ko bibonye ubwigenge mu by’ ubukungu byaba birangiye.
Kugirango u Bufaransa bushobore gukorana neza n’ u Rwanda ni uko Perezida Emmanuel Macro agomba gukemura ibibazo igihugu gifitanye n’ u Rwanda bishingiye ahanini kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



