Kuva mu mwaka wa 2012 ubwo inyeshyamba za M23 zari zarakamajeje zigaba ibitero ku butaka bwa Leta ya Congo, Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda zagiye zitungwa agatoki ko ziri inyuma abo barwanyi ariko hakabura gihamya dore ko izi Leta zombi zanagiye zibitera utwatsi.
Nyuma yaho izi nyeshyamba zitangarije ko zihagaritse imirwano mu Ugushyingo 2013, nibwo bamwe bahungiye muri Uganda no mu Rwanda n’ubu akaba ariho baherereye. Mu ntangiriro z’uyu mwaka byatangajwe ko bamwe muri bo batorotse basubira muri Congo.
Muri aba batangajwe ko basubiye muri Congo bavuye Uganda harimo na Gen Sultani Makenga, umuyobozi w’izi nyeshyamba, ubu bivugwa ko ari ku butaka bwa Congo ndetse ko yatangiye kugaba ibitero.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017, nibwo imirwano yakomeje mu Burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC), iyi mirwano yabereye mu gace ka Bisanga.

Radiyo Okapi yatangaje ko abarwanyi ba M23 bagera kuri 40 bahise bahungira muri Uganda ubwo babonaga bahaswe igitutu na FARDC, bigatangazwa ko bamwe muri bo bambukanye intwaro.
Ibi byateje urujijo kuko Richard Karemire, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yatangarije RFI ko ari abasirikare bagera kuri 44 ba M23 ndetse ko bari mu maboko y’igisirikare cyabo UPDF ariko akaba atarigeze agaragaza niba ari bamwe mu bari batorotse inkambi yo Uganda muri Mutarama.
Ibi kandi byahagurukije inzobere mu bushakashatsi z’Inama Mpuzamahanga ku biyaga bigari (CIGRL), aho bagiye gukora iperereza kuva ku wa 28 Gashyantare ku butaka bwa Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri perereza rizakorerwa mu nkambi ya Mbarara aho aba barwanyi bagera kuri 40 ba M23 Leta ya Uganda yabaye ibashyize. Igisirikare cya FARDC cyemeza ko bahunze koko bamaze gukozanyaho nacyo mu misozi miremire muri teritwari ya Rutshuru (Nord Kivu), bahita bahungira kuri ubwo butaka n’ubundi bwahungiyeho abandi mu 2013.
Iri perereza rije risanga iryatangiye ukwezi gushize mu duce twa Kishobo, Bihanga, Nakivale muri Ouganda ndetse na Ishasha, Bunagana muri RDC, harebwa neza niba inyeshyamba za M23 zihavugwa ko zihari, bikavugwa ko ziyobowe na Lt Col Ndayambaje Nyangara uzwi ku izina rya Kipanga.
Izi nyeshyamba za M23 zakomeje kuvuga ko zahagaritse imirwano ko zitatsinzwe ndetse ko isaha ku isaha zizongera zikagaba ibitero mu gihe ibyo zisaba ndetse binakubiye mu masezerano zagiranye na Leta bizaba bidashyirwa mu bikorwa.
Leta ya Uganda ikaba iherutse gutangaza ko kumva ko Makenga yatorotse inkambi yabagamo muri Uganda ntacyo bibabwiye, ahubwo ko Leta ya Congo ariyo igomba kwimenya.
Tariki ya 3 Gashyantare 2017, Brig.Richard Karemire, umuvugizi wa UPDF, nibwo yemeje neza ko kuba Gen Makenga yaragiye nta kibazo kirimo ndetse ko batanafite inshingano zo kujya kumushaka, ahubwo ko bamenyesheje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo na yo imenye ayo makuru.
Ibi kandi yabitangaje mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Makenga yatorotse, Leta ya Uganda ikaza kuyanyomoza ivuga ko ari ibinyoma. Ibi rero bikaba aribyo benshi bagiye bagarukaho bibaza muzunguruka Ubugande bwaba burimo gukina Congo ndetse ko bishobora kuzabyarira iki gihugu kongera gushinjwa kuba inyuma ya M23.
Mouvement du 23-Mars (M23) ni umutwe w’inyeshyamba ugizwe na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba CNDP yari iyobowe na Gen Laurent Nkunda, watangiye kugaba ibitero ku butaka bwa Congo mu 2012 ariko mu mpera za 2013 wemera guhagarika imirwano ndetse unagirana amasezerano na Leta, kudashyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano nibyo ukomeje kugenderaho uvuga ko utazahwema gutesha umutwe Leta ya Kabila.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


