Ese urujya n’uruza rw’abavugabutumwa bacicikanaga mu Rwanda rwazimiriye he?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe nk’iki u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntawabura gusubiza amaso inyuma ngo anavuge ku bijyanye n’ibikorwa by’isanamitima by’indashyikirwa byagiye byigaragaza ku bwinshi nyuma y’aho Ingabo zahoze ari iza RPF-RPA Inkotanyi zihagarikiye iyo Jenoside.
Kimwe muri ibyo bikorwa twashatse guheraho uyu munsi mu nkuru yacu n’ibiterane bihambaye byagiye biba mu Rwanda nyuma ya Jenoside nk’uko twatangiye tubivuga haruguru.
Ibintu wabonaga ko byari bifitiye akamaro imitima ya benshi tutanatinya kuvuga ko biri mu byatanze umusanzu w’indashyikirwa mu gusana imitima ya benshi ku gihugu nk’iki cyari gisohotse muri Jenoside, yasize imbabare nyinshi kandi bisobanuye ko buri umwe yari akeneye umuhumuriza umutima, ijambo ry’Imana rikaba riza ku isonga mu gutanga ihumure ku mutima.
Icyakubwiraga ko iyi gahunda yo kwigisha ijambo ry’Imana yegereje , wabibwirwaga n’abasore n’inkumi birirwaga bamanika amatangazo yamamaza ibyo biterane kuri buri poto y’amatara cyangwa ibiti byabaga bikikije inkengero z’imihanda ya Kigali n’ahandi mu nkengero zayo, kimwe n’ahandi mu nkengero z’umujyi.
Ibibuga by’imikino, ibibuga bigari byo muri Kigali nk’ahazwi nka Tapis Rouge i Nyamirambo kimwe n’ahakikije Stade Amahoro i Remera, ni ahantu wasangaga hatamirije ama Podium manini cyane yabaga atamirije imizindaro kabuhariwe mu kurangurura amajwi kimwe n’indirimbo zabaga ziririmbwa n’amakorali yabaga yaje aherekeje abo bavugabutumwa kimwe n’ayabaga [ Korali ] asanzwe mu gihugu.

l
1.Ese kuba iri vugabutumwa ryarabaye nk’irihagaze nuko u Rwanda rwamaze kwihaza mu by’Ijambo ry’Imana?
Iyo wegereye abantu basesengura utuntu n’utundi mu bijyanye n’ivugabutumwa mpuzamahanga usanga badahuriza ku mpamvu zimwe zo kuba iyi gahunda yo kwamamaza ubutumwa yaragabanyije umurego.
Pastori Bisangwa Ezechias [ amazina ye twayahinduye ] aganira na Bwiza.com, yatangaje ko ubusanzwe kugirango umuvugabutumwa aturuke mu mahanga ahanini biba byatewe n’uko yabaga yahawe ubutumire n’amatsinda y’abandi bavugabutumwa bo mu gihugu imbere.
Ibi rero bikaba bisobanuye ko na nubu atari uko mu Rwanda nta vugabutumwa nkiri rikihakenewe ahubwo hajemo amayeri menshi yo guhindura uko ibintu byagendaga ku mpamvu ahanini zikubiye mu ngingo 3 :

  • Kuba aba bavugabutumwa baturukaga mu mahanga bataratumaga abasanzwe mu Rwanda bigaragaza nk’abamaze kugira ubushobozi mu ivugabutumwa buhambaye bigasa nkaho byatumaga bafatwa nk’abadasobanukiwe iby’iri vugabutumwa rihambaye.
  • Kuba bamwe mu bavugabutumwa bo mu gihugu imbere magingo aya baba bifitiye izindi nyungu zisa n’ubushabitsi bwo kwishakira amafaranga zasaga n’izabangamiraga aba bavugabutumwa bo bazaga bakigendera. Ahanini bazaga bahuza imbaga nini idahuje idini iri cyangwa ririya bityo ugasanga idini runaka bwite ntiryabashaga kumeya uko ryunguka .
  • Hari n’abavuga ko ubu igishishikaje uru rwego rw’abavugabutumwa atari umubare w’abahinduka mu mibereho y’iyobokamana, ahubwo bose baba bamaranira kwigwizaho imitungo aho usanga muri iyi minsi buri umwe wese aba asiganwa no kwigwizaho imodoka zihenze cyane n’inzu z’akataraboneka.

Habuze n’umwe wavuga ko ashishikajwe no kuzamura ubukungu bwa wa muntu wo hasi ashinzwe , kwiyubakira amahoteli no kwiyita amazina y’ibyubahiro nicyo kiri mu mikorere iriho ubu .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo witegereje ibibera muri uru rwego usanga biteye agahinda kabone nubwo iyi yaba ingingo ukwayo tuzaganiraho mu nkuru zacu zitaha.
Tukiri aha kandi byanatumye twibaza impamvu iyo urebye usanga mu Rwanda habarurwa amadini asaga 1000 ariko ukaba wasanga amwe muri ayo madini atakwikoza uturere duherereye ahari ibyaro bikennye kandi roho ya Nyagasani birirwa bavuga abandi baririmba itarobanura ku butoni.

  1. Azatangazwa no kumva amwe mu madini ya vuba yageze iwabo Nyaruguru.

Claver Rusanganwa ni umwe mu baturage ba Nyaruguru mu Murenge wa Ngera waganiriye na Bwiza.com, yatangaje ko mu gace aherereyemo ajya yibaza impamvu amadini yise ko ari inzaduka adashinga akarenge mu Karere kabo.
Asa n’utangaye cyane yagize ati : “Ubwo koko ba Gitwaza na Masasu numva natwe bajya bamenya ko turi ibiremwa bikeneye ubutumwa bwiza bwabo,ni kuki tutababona bakigumira mu muyi ″?
Yakomeje yibaza impamvu niba koko aya madini yose avuga ko avuga ubutumwa bwa Nyagasani yihamira mu mijyi minini ntagere mu byaro ikintu usanga kitari agaseseshwa rumuri ku muntu witegereza.
Asoza avuga ko ariyo mpamvu abantu benshi bafata aba bivugwa ko ari abakozi b’Imana nk’abacuruzi karahabutaka baba bifitiye izindi ndonke mu mirimo yabo ya buri munsi bituma ahantu hatari ubukungu buhambaye mu mifuka y’abahatuye batahikoza.
2.1 Reka duterere akajisho kuri bamwe muri aba bavugabutumwa bahambaye bakunze kuza mu Rwanda
Reinhard Willi Gottfried Bonnke ni umuvugabutumwa ukomoka mu idini rya Gipentekositi ryo mu Budage wamamaye cyane mu Rwanda mu biterane karundura yagiye ahakorera.
Uyu mukambwe wavutse kuwa 19 Mata 1940, yavukiye ahitwa Kà¶nigsberg muri Prussia y’Uburasirazuba bw’Ubudage akaba yarakomokaga mu muryango w’uwahoze ari umusirikare w’umudage nyuma akaza kwiyegurira Imana.
Evangelist Reinhard Bonnke umunsi umwe ngo yarose “Afurika yose yakiriye agakiza ″ kuva ubwo ngo ahita yiyemeza kutajya abwiriza udutsinda duto duto aho we yahisemo kujya abwiriza abantu muri za Sitade nini , ikintu yatangiriye mu Lesotho mu mujyi wa Gaborone ahereye ku bantu 100 mu 1967 kandi akaza guhirwa no gushyirwa ageze ku ntego ye yo kuvuga ubutumwa bwahuruzaga imbaga ibibuga by’imikino binini bikuzura bikanasaguka.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Christian Broadcasting Network cyamamaye mu kuvuga ku nkuru z’ivugabutumwa itubwira ko ahagana mu 1984, Bwana Reinhard Bonnke yigiriye inama yo gukoresha ihema rinini rigendanwa ryashoboraga kujya ryakira abantu 34.000 bose bicaye neza ariko ntibyamuhira kuko iri hema ryavugwaga nk’ihema rinini mu mateka y’isi ryaje kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga ubwo yateguraga igiterane muri Lesotho .
Bonnke ngo baramubabaje cyane ku buryo yahise yibaza ikintu gitumye Imana irogoye umugambi we ako kageni kandi we yumvaga ari gushaka kubakira abantu bayo ihema ryo kubakingira izuba.
Imana ariko ntiyatinze kuvuguruza imitekerereze ya Bonnke kuko muri icyo giterane yateguraga byamusabye kwicaza abantu ahantu hasanzwe biza kugaragara ko ahubwo kitabiriwe n’abantu basaga 100.000 mu gihe we yari yateguye ihema ryakwakira abantu 34.000 ikintu cyatangaje uyu muvugabutumwa agatangarira Imana bidasubirwaho!
Byabaye ngombwa kandi ko yagurira ibikorwa n’ahandi kugeza ubwo yateguye urugendo rw’ivugabutumwa muri Nigeria mu 1991 ariko ntahirwe kuko yatekereje kujya mu Karere ka Kano hafi na Kaduna maze ibihuha bigakwira hose ko Reinhard Bonke yaba aje gutuka idini ya Islam .
Urubyiruko rusaga 8000 rw’abasilamu rwahururiye mu masangano y’imihanda yerekeza Kaduna ruhacakiranira n’urundi rwa gikrisitu rwari rwakereye kuza kwakira Bonnke maze ruhana inkoyoyo imivu y’amaraso atari make aratemba biratinda, inzu n’amasengero bihabwa inkongi sinakubwira.
Ibi ariko ntibyaciye intege uyu muvugabutumwa kuko nyuma y’imyaka 9 yaje gusubirayo benshi bitabira ibiterane bye kandi bigenda neza.
Twagerageje gushaka igihe n’amatariki uyu muvugabutumwa yaba yaraziye mu Rwanda ntibyadukundira ariko abo twaganiriye bose bavuga ko yaba yarahakandagiye incuro 2 mu rwego rw’ivugabutumwa.
2.2 Madame Pauline Joyce Hutchison Mayer nawe yigaragaje mu Rwanda mu nkundura y’ivugabutumwa
Madame Evangelist Jocye Meyer yavukiye muri Leta ya Missouri mu gace ka Fenton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 04 Kanama 1943 .
Nyuma gato akimara kuvuka, se yahise ajya mu ntambara ya 2 y’isi yose aho yakubutse agatangira kujya asambanya Joyce Meyer akiri muto , ikintu akunze kugarukaho kenshi nk’icyamukomerekeje mu kubaho kwe .
Joyce Meyer ariko nawe yaje gushaka umugabo banaje gutandukana nyuma y’imyaka 5 kubera ko bose umwe yashinjaga undi kumuca inyuma.
Nyuma gato rero Joyce Meyer yaje gucakirana n’undi muntu witwa Dave Meyer bahita bashakana ahagana ku itariki ya 7 Mutarama 1967.
Joyce Meyer ukunze no gukoresha ibiterane akoresheje ikoranabuhanga ry’amashusho [Televangelism]. Hari amagambo yivugiye agira ati: “ Si nari nigeze mbimenya. Si nari ndi ku rusengero na rumwe. Kandi nari ngoswe n’ibibazo impande zose hamwe nari nkeneye umuntu wo kumfasha , natekerezaga ko iyo abantu b’Imana bafite ibibazo badatekereza neza ngo bakore neza iteka baba bakeneye uwo kubafasha ″!
Ivugabutumwa rya mbere Joyce Meyer yaritangiriye mu gace yari atuyemo mbere yo kubonekerwa n’Imana ubwo yari atwaye imodoka ajya mu kazi mu gitondo cya kare .
Icyo gihe bivugwa ko yumvise ijwi risa n’iry’Imana rimuhamagara agakomeza avuga ko ngo yari ashishikajwe no kubona ubwiza bw’Imana maze ikamubonekera agasomaho agacurura kandi agashira inyota nyuma yo guhura na Yesu, uyu mudamu wamamaye ku isi kandi akaba adatinya guhamya ko kuva ubwo yahise ahindura ubuzima bwe igitangaza.
Uyu mudamu kandi yanabaye umunyamakuru kuri Saint Louis Radio Station aho yari afite iminota 15 buri gitondo yogeza ubutumwa byanaje kumwongerera abakunzi hamwe yanaboneyeho kuzamura igikundiro kitagereranywa.
joyc
Joyce Meyer yageze mu Rwanda mu bihe bitandukanye ariko ibivugwa cyane n’igiterane yakoreye kuri Stade National Amahoro muri Mata 2006 aho yari yaje ku butumire bwa Hope Rwanda ,igiterane yari afatanije na Bwana Mark na Darlene Zschech.
Uko ari babiri bari baje bayoboye itsinda ry’ abaririmbyi rurangiranwa mu ndirimbo zaririmbiwe Imana rya Hill Song mu gushyushya urugamba rw’icyo giterane.
Nyuma y’imyaka 2 mu 2008, Madame Joyce na Dave Meyer bagarutse mu Rwanda nkuko ikinyamakuru The New Times cyo kuwa 15 Ukwakira 2008 kibitangaza, bakaba bari baje gutangiza ibikorwa byo gufasha mu cyo bitaga “Ikiganza cy’Ikizere″ cyangwa se The hand of hope mu cyongereza, mu muhango wabereye mu Kigo Kingdom Education Centre i Kigali.
Mu giterane Joyce Meyer yakoreye mu Rwanda bwa mbere mu 2006 nkuko twabivugaga ,cyahuruje imbaga isaga 60.000 muri gahunda yari yiswe Igiterane cy’Iminsi 100 y’Ikizere, kuri Stade Amahoro.
Icyo giterane cyabereye rimwe n’ikindi cyabereye muri gereza ya Nyarugenge yari izwi ku izina rya 1930 ,muri iki giterane bivugwa ko cyari gihuriwemo n’abafungwa benshi kandi Joyce Meyer yanatanzemo inkunga y’ibitabo 5000 byo gufasha abari bayifungiyemo.
Ibi bikorwa byari bihurijwe hamwe n’aba Pasitori bakomakomeye nka Pasteur Leon Rucibigango wa Restoration Church ndetse na Reverand Pasteur Nathan Gasatura wa Episcopal Church ba hano mu Rwanda .
Muri iyi nkuru twakavuze no ku bandi benshi barimo na Pateur Rick Warren ukunze kuza mu Rwanda ariko nawe ubona asa n’usigaye aza gake gashoboka.
rick
Dusoza inkuru yacu ariko ntitwakwirengagiza bamwe mu bakuru b’amadini akomeye bagiye baza gusura u Rwanda nk’umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, Pasteur Ted Wilson.
Nawe yaje aje gukoresha igiterane ariko anaje gutaha bimwe mu bikorwa by’amajyambere by’iryo dini mu Rwanda birimo n’umuturirwa ukorerwamo n’iri dini mu Rwanda wubatse mu mujyi rwagati ahazwi nko kuri Plateau .
Muri aba bantu b’amadini bakomeye baheruka mu Rwanda ariko atari mu rwego rw’ibiterane bihambaye, twavugamo na Musenyeri Justin Portal Welby, umukuru w’Itorero rya Giporotesitanti ku isi akaba n’Umukuru w’Itorero rya Canterbury mu Bwongereza, uherutse mu Rwanda gutangiza igikorwa cyo kubaka Urusengero runini ahitwa Gahini mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’Imyaka 100 Iri Torero rimaze ryamamaza ubutumwa mu Rwanda ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba rero nk’uko twabivuze, ivugabutumwa ry’ubu risa nk’irisigaye ririmo agafaranga gatubutse bisa n’aho iyo urebye usanga byaba ariyo ntandaro nyamukuru ituma aba ba Pasitoro bakuriye amwe mu matorero batagikozwa ibyo kwiyegereza aba bavugabutumwa mpuzamahanga bisa n’aho ukwikubira umukumbi bakawubyaza umusaruro aribyo bibuka kurusha ibindi batitaye ku kamaro byagirira abaturarwanda gukomeza kubafasha ku bwinshi mu isanamitima no mu myizerere.
Dukurikije imibare yatangwaga n’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB kinafite mu nshingano zacyo iby’amadini , imibare yo mu 2016 yerekana ko mu Rwanda habarirwa amadini 1500 yiyandikishije ataribaruza atabariwemo.
Muri ayo yose 685 yirundanije i Kigali aho usanga nk’Akarere ka Nyarugenge ubwako gaherereyemo asaga 184 mu gihe Gasabo ari nayo iyagwije ifite agera ku 289 naho Kicukiro ho ubwaho hari ayingayinga 212 .
Ubu se koko wavuga ute ukuntu wa muturage wa Nyaruguru twavuganye hejuru yareka kwibaza kuri ibi bintu! Iyo uganabije neza usanga nibura buri Karere kakagombye kubona amadini 50 ariko nkeka ko udusigaye twinshi two mu cyaro dushobora kuba hari n’ututarenza 10 aho bikabije.
Nikoko Itegeko rigenga amadini riboneka mu Igazeti ya Leta N⁰04 ryo kuwa 25 Mutarama 2016 risobanura neza ibyo gushinga amadini ariko ntabwo binoze neza hari udukwiye kuvugururwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda RGB gikwiye guhagurukira amadini agenda ashingwa, bakaba bakora itegeko rivuga ko umuntu wese ugiye gushinga idini yakagombye kuba nibura afite idini muri buri Karere k’u Rwanda bitabaye ibyo , abantu bagakomeza kwijujuta ku bwuko batabona menshi muri ayo madini ku mpamvu twavuze haruguru kandi ni uburenganzira bwabo.
Niba rero abayobozi b’aya madini agenda yaduka bananiwe kujya hose no mu byaro ngo bajyane ubutumwa nibareke abavugabutumwa bashoboye bo hirya no hino ku isi batagamije indonke baze.
Ariko abantu bakumbuye kureba amasitade yacu yongera kuzura agakubita imbaga ihimbaza Imana , niba atari ibyo abantu bazazinukwa kwirirwa bihereranywe na bamwe mu banyamadini birirwa babakamura udufaranga twabo bigurira amamodoka ahenze nta nicyo abamariye uretse kwirirwa bamwe batembera mu ndege baryoshya ubuzima gusa.

rr
Bamwe mu bavugabutumwa bakamura udufaranga mu bakiristo bakigurira imodoka zihenze

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshal/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *