Mbona munsi y’ijuru biteye ubwoba, abantu turimo turatakaza ubumuntu ku muvuduko mwinshi cyane. Iyo ntekereje ku urukundo bwo nibaza niba urukundo rw’ukuri rukibaho.
Abasore n’abakobwa basigaye bajya gukundana bakabanza bagashyiraho conditions, nubwo atazikubwira mu magambo ariko aba azifite mu mutima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Niyo mpamvu uzasanga abasore beza bitonda batabona abafasha (nta cash baba bafite), n’inkumi zaraguye ku ziko (nta cash cyangwa umuryango ukize). Ibintu byose byabaye business, n’urukundo rwabaye business, abantu basigaye bajya gutangira urukundo bakabanza bagafata ikaramu bakabara inyungu n’igihombo!!
Nyamara kandi bashaka bakurikije irari ryabo bagasanga nabyo nta rukundo rurimo nyuma y’igihe gito bakabona ko bibeshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Zamubandi Saido/Bwiza.com


