Ese uruzinduko rwa Kutesa mu Rwanda rurasiga umwuka mubi uvugwa hagati yarwo na Uganda ushize ?

Sangiza iyi nkuru

Minisitir[xyz-ihs snippet=”google-pub”]i w’ Ububanyi n’ Amahanga wa Uganda , Sam Kutesa yagiriye uruzinduko mu Rwanda abonana na Perezida Paul Kagame, hakaba hibazwa nina bishobora kurangiza umwuka mubi wavugwaga hagati y’ibihugu byombi urangiye.
Uko bimeze kose, urugendo rw’ akazi rwa Sam Kutesa usanzwe ufite imikoranire myiza na Perezida Kagame rubaye mu gihe hari amakuru avuga ko hari abagiye kurutera bakurwa muri Uganda bakajyanwa gutorezwa muri Congo babifashijwemo na bamwe bakora mu rwego rw’ iperereza rwa gisirikare (CMI).
Hari abanyarwanda bagiye bavugwa bahohoterwa batabwa muri yombi baregwa iterabwoba ndetse n’ abandi bari mu nkambi z’ impunzi bahozwa ku nkeke , nk’ uko Chimpreports ibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sam Kutesa abonanye na Perezida Kagame nyuma y’ ibaruwa u Rwanda rwandikiye Leta ya Uganda rusaba iki gihugu gutanga ibisobanuro ku bikorwa by’ ishimutwa ry’Abanyarwanda bikorwa n’ umutwe wa RNC i Kampala.
Si ibyo gusa, kuko muri iyi baruwa yanditswe mu rwego rwa diplomasi, Leta y’ u Rwanda yerekana akababaro kenshi iterwa n’ uburyo inzego zishinzwe umutekano za Uganda zifunga ndetse zikanakorera iyicarubuzo Abanyarwanda yita inzirakarengane .
Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga y’ u Rwanda iherutse no gutangaza ko abanyarwanda bafungiwe i Kampala muri Uganda batemerewe gusurwa n’ ambasade yarwo muri icyo gihugu.
Leta ya Uganda nayo yakomeje yisobanura ivuga ko benshi muri abo banyarwanda bafunzwe bazira ibikorwa by’ ubutasi ndetse n’ iterabwoba bakaba baragejejwe mu butabera.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo,yavuze icyo aba bayobozi bombi baganiriye, birimo ukwihuza kw’ibihugu byo mu Karere no ku bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze.
Ati “Banaganiriye ku birebana no kwihuza kw’ibihugu byo mu Karere no ku bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze hagarukwa ku ifungwa n’ishimutwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda bituma hatutumba umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Ibi bituma imiryango myinshi yo mu Rwanda isaba ko Guverinoma yagira icyo ikora byihuse mu kurenganura ababo”.
Iki cyiswe intambara y’ ubutita hagati y’ u Rwanda na Uganda cyakomeje kubangamira umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wa Isaka-Rusumo uzajya woroshya ingendo z’ ubucuruzi ku bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’ i Burasirazuba.
Minisitiri Sam Kutesa yavuye i Kigali yerekeje muri Tanzania aho agiye guhura na Perezida John Pombe Magufuli i Dar es-Salaam.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Rwaka Gaston/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *