Ese urwikekwe hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo rwaba imbogamizi ku mavugurura ya Afurika Yunze Ubumwe?

Sangiza iyi nkuru

Urwikekwe ruri hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda ngo rushobora kuba imbogamizi ku migambi igamije gutuma Afurika Yunze Ubumwe irushaho kuba umuryango ukora ibintu byawo neza kandi wihagije.
Perezida Jacob Zuma kuri ubu uyoboye umuryago wa SADC, ugamije iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, yashyize ahagaragara urutonde rw’ibintu atemera mu nzira y’amavugurura ya Afurika Yunze Ubumwe mu nama y’abakuru b’ibihugu iheruka I Addis Abeba.
Inkuru dukesha Mail&Guardian iravuga ko ibi bitashimishije u Rwanda. Perezida paul Kagame niwe washinzwe kuyobora ayo mavugurura agamije gutuma Afurika Yunze Ubumwe uba umuryango urushaho gukora neza kandi uharanira kwigira ndetse niwe ugiye kuyobora Afurika Yunze Ubumwe mu gihe cy’umwaka.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru dusoza perezida Jacob Zuma yatangaje ko SADC idashyigikiye kuba itagishwa inama kuri ayo mavugurura ndetse anenga ko inyandikomvugo yashyikirijwe Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kuri iyo ngingo yirengagijwe.
Ubufatanye Bushya bugamije Iterambere rya Afurika (NEPAD (New Partnership for Africa’s Developmen)), Igitekerezo bivugwa ko ari icya Thabo Mbeki, wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, ngo cyahinduwemo ikigo gishya cy’Iterambere rya Afurika Yunze Ubumwe icyicaro kimurirwa Addis Abeba ku cyicaro cya A.U kivanwa I Johannesburg.
Inyandikomvugo ya Ambasade ya Afurika y’Epfo Mail&Guardian ivuga ko yabonye, SADC yinubira ko ibyemezo byafashwe mu mwiherero w’abakuru b’ibihugu byafashwe nk’ibigomba kubanza guhabwa igihe nubwo byagombaga gufatirwa mu zindi nama zari ziteganyijwe muri iyi nama.
Iyi nyandiko kandi yamagana gukata 0,2% ku misoro imwe ku bicuruzwa byinjira muri Afurika hagamijwe gukusanya imisanzu y’ibikorwa by’uyu muryango. Uyu musoro ukaba uza nk’igisubizo ku bushobozi bukeya bwa zimwe muri leta zitabasha kubona umusanzu wazo uko bikwiye.
Iyi nyandiko ariko yo ikaba ivuga ko nyinshi muri leta zigize A.U zitifuje gushyira mu bikorwa icyo cyemezo ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba icyemezo ubwacyo gihita gishyamirana n’ibiteganywa mu itegeko nshinga n’amategeko bya bimwe mu bihugu ndetse n’amabwiriza y’ubucuruzi mu karere ndetse no kw’isi nk’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, OMC.
Afurika y’Epfo ikavuga ko ayo mafaranga azajya acibwa akwiye kugaruka mu gihugu yavuyemo aho kubikwa mu kigega cya A.U.
Iki kikaba ari ikintu kikigwaho nk’uko iyi nkuru yibutsa.
Akanama gakurikirana amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bo bavuga ko ibivugwa na SADC nta shingiro bifite kuko ibihugu nka Malawi n’Ibirwa bya Maurice byo byamaze kwemera uwo umusoro nk’uko umwe mu banyarwanda bari muri aka kanama yabitangarije M&G. Uyu yagize ati: “Ntabwo ari SADC yose itabishyigikiye”
Abagize aka kanama bashinja abagize inama y’ibihugu bifite ababihagagrariye bahoraho muri A.U bagizwe na ba ambasaderi ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe I Addis Abeba kuba ari bo nyirabayazana y’ibibazo.
Aba ngo barashaka kugenzura uko igikorwa cy’amavugurura kiri kugenda ndetse rimwe na rimwe bose baranahura bagakora inama nka club. Perezida Zuma ngo akaba yaranahawe urwamenyo mu nama ubwo yatangazaga ibyo bintu.
Umwe mu bagize aka kanama gashinzwe amavugurura yemeye ibi bintu avuga ko hari bamwe muri ba ambasaderi batekereza ko aka kazi ari bo bari bakwiriye kugakora bakaba batishimira bimwe mu byo banditse bakaba bashaka kubica integer. Ati: “Twiyemeje kutazabemerera gutambamira iki gikorwa.”
Uyu yongeyeho ko ibyo kuzana umuryango wa OMC bituruka ku bantu bari inyuma y’umugabane bifuza kubona aya mavugurura atagerwaho.
Iyi nkuru ivuga ko umwe mu bantu begereye perezida Zuma yatangaje ko atishimira uko perezida kagame ashaka kuyobora aya mavugurura ngo nk’uko ayoboye u Rwanda.
Ibi nyamara biravugwa mu gihe perezida Kagame ngo yagiranye inama zitandukanye na Cyril Mamphorisa, visi perezida wa Afurika y’Epfo akaba na perezida w’ishyaka ANC kuva mu Ukuboza 2017, bavugana kuri ayo mavugurura.
Iyi nkuru ikaba ivuga ko u Rwanda runishisha minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga, Maite Nkoana-Mashabane wahoze ari ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Buhinde igihe Kayumba Nyamwasa nawe yari ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu kuri ubu akaba aba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, aho u Rwanda rumushinja kuba akorana bya hafi n’uyu Mashabane nawe ufatwa nk’umuntu wa hafi wa perezida Zuma.

494404284
Maite Mashabane mu Buhinde ari ambasaderi wa Afurika y’Epfo

Mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe, perezida Kagame yasabye bagenzi be gushyikigikira iyi nzira yo kuvugurura imikorere ya Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko ibi bitakiri ku rutonde rw’ibyifuzo ahubwo biri kuba kandi bimaze no kugaragaza itandukaniro nubwo ibiganiro n’impaka bikomeje.
Yavuze ko ibihugu 21 byo byamaze no gushyira mu bikorwa iby’umusoro wa 0,2% kandi ibindi 10 byatangaje ko nabyo bizabikora. Perezida Kagame kandi ntiyatinye no gutangaza ko nta kwiyubaha kuzaba kurimo kuri bimwe mu bihugu bitazemera gushyira mu bikorwa iki cyemezo.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *