Mu gihugu cya esipanye haba igikorwa ngarukamwaka cyo kumenagura inyanya nzihishije, aho byibuze buri muryango ubasha kuzana inyanya njyinshi zishoboka zo gukoresha muri iki gikorwa.

Iki gikorwa kiba kigaije guhindura umujyi nk’amaraso hifashishijwe inyanya, aho abaturage babarirwa mu bihumbi bahurira hamwe bakazivurugutamo bakaziterana ku buryo nta kintu na kimwe gisigarana ibara ryacyo kamere.

Muri uyu muhango wizihijwe mu mwaka wa 2016, hakoreshejwe toni zisaga 160 z’inyanya zihishije, aho abaturage baagenda baziterana abandi bakaziryamamo mu mihanda baririmba ijambo tomato bivuze inyanya .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu rwego rwo kwirinda ko hari abakomerekera muri uyu munsi mukuru wo gupfusha ubusa inyanya, babanza kuzimena mbere yuko bazigaraguramo.
Â

Uyu munsi si umwihariko kuri iki gihugu gusa kuko iyo wegereje ngo babasha no kubona abanyamahanga babarirwa mu bihumbi baza kwifatanya nabo kumenagura inyanya.

Uyu munsi watangijwe mu 1845 ubwo hatangizwaga ingamba mu kurwanya imirire mibi mu bana hibandwa ku gukoresha inyanya.

Abaturage badashaka kwifatanya n’abandi bagerageza kwihisha ariko bakabasanga aho bari bagahindanya inyubako zabo n’amacumbi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munsi kandi wizihijwe cyane mu mujyi wa Bunol mu mpera z’intambara ya 2 y’isi nyuma ukaza kuba nka mpuzamahanga.

Nyuma y’ibi bikorwa bias n’imyigaragambyo, aba baturage ngo bahurira ahantu haba harashyizwe ubwogero rusange bakajya gukaraba ariko umujyi ugasigara usa n’amaraso.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


