Ethiopia igiye gufunga ambasade zayo zirimo iyo mu Misiri

Sangiza iyi nkuru

Ethiopia yafashe icyemezo cyo gufunga ambasade zayo mu Misiri na Irlande kubera ikibazo cy’ubukungu, cyarushijeho gukomera kubera amakimbirane amaze igihe kirekire mu Ntara ya Tigray.

Ambasaderi wa Ethiopia mu Misiri, Markos Tekle, yatangaje ko ambasade y’i Cairo izafungwa by’agateganyo guhera mu Kwakira.

Ati: “Ambasade izafungwa mu mezi atatu cyangwa atandatu ari imbere kugira ngo hagabanywe igiciro”.

Ambasaderi ariko yahakanye ko ibi bifitanye isano n’umwuka mubi uri hagati ya Ethiopia na Misiri ashingiye ku rugomero Grand Rennaissance igihugu cye kiri kubaka Misiri itabishaka.

Ambasade zisaga 30 zishobora gufungwa

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko Ethiopia iheruka gutangaza ko izafunga ambasade zayo zisaga 30 mu bihugu bitandukanye kubera ibibazo by’ubukungu irimo muri iki gihe.

Amafaranga yakoreshaga yakomeje kugenda agabanyuka ahanini bitewe n’intambara irimo kurwana mu majyaruguru y’igihugu.

Muri Nyakanga, leta yatangaje ko yahombye akayabo ka miliyari 2,3 y’ibikorwaremezo byangiritse muri Tigray, aho ingabo za Ethiopia zikomeje imirwano izihuza n’inyeshyamba z’umutwe wa TPLF wigeze kuyobora igihugu ubu ukaba ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *