Ethiopia: Ikindi gitero cy’indege cyahitanye abantu 17 muri Tigray

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, igitero cy’indege cyabereye mu mujyi wa Mai Tsebri mu majyaruguru ya Ethiopia mu majyaruguru ya Tigray cyahitanye abantu bagera kuri 17, biganjemo abagore, ndetse gikomeretsa abantu benshi, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibanze n’ababyiboneye.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko utashoboye kwemeza ayo makuru cyangwa umubare w’abahitanwe n’iki gitero kubera ikibazo cyo kubura itumanaho muri ako karere. Wasabye ko imirwano ihita ihagarikwa ndetse ibikorwa by’ubutabazi bigakorwa neza.

Ku wa Gatanu ushize, ikindi gitero cy’indege cyahitanye abantu 56 gikomeretsa 30, harimo n’abana, mu nkambi y’abavanywe mu byabo ahantu hatandukanye muri Tigray.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagaragarije impungenge ze Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ku bijyanye n’inkomere z’abasivili n’imibabaro ikomeje guterwa n’ibyo bitero by’indege.

Umuvugizi wa guverinoma ya Ethiopia, Legesse Tulu, ntabwo yasubije icyifuzo cya Reuters dukesha iyi nkuru cyo gutanga ibisobanuro ku gitero cya Mai Tsebri.

Umuvugizi wa gisirikare Colonel Getnet Adane we yohereje Reuters kuri Legesse.

Guverinoma yabanje guhakana kwibasira abasivili mu ntambara y’amezi 14, ihuza ingabo za leta ya Abiy hamwe n’abafatanyabikorwa babo bo mu karere, bashyigikiwe na Eritrea, zihanganye n’inyeshyamba za Tigray People Liberation Front (TPLF).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *