Ethiopia: Min. w’Intebe yakoranye pompaji n’abasirikare bashakaga kumwica

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yavuze ko bamwe mu basirikare binjiye mu nyubako irimo ibiro bye mu murwa mukuru Addis-Abeba, mu cyumweru gishize, bari bacuze umugambi wo kumwica.

Icyo gihe, ngo Abiy yacubije uburakari bwabo abategeka gukora ‘pompaje’ 10 bazikorana na we. Yagaragaye aseka n’abo basirikare, ariko kuri uyu wa kane yabwiye inteko ishingamategeko ati “Imbere muri njye numvaga nshira.”

Yongeyeho ko nyuma yaho “ituze rigarukiye, abasirikare bamwe bumvikanye bavuga bati ‘aducitse mbere yuko tumwica.’ Rero ibi ntidukwiye kubifata nk’ibintu byoroheje.”

Yagize ati “Imyigaragambyo yakozwe na bamwe mu basirikare ntabwo yari yemewe n’amategeko kandi yari iteye ubwoba cyane.”

Ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa cumi, abasirikare babarirwa mu magana bigaragambyaga  bamwe muri bo bitwaje intwaro, bagannye ku biro bya Abiy.

BBC itangaza ko bashakaga kongererwa umushahara. Byatumye haba impagaraga, imihanda yo mu gace ibiro bye biherereyemo irafungwa, n’umurongo wa interineti urafungwa mu gihe cy’amasaha.

Min w’Intebe, Abiy yagize ati “[Iyo tudakora pompaje] iki kibazo cyari kurenga igaruriro,… Hari bamwe babona pompaje twakoze bakagira ngo byari ibintu byoroheje cyane. Ariko, twabikoze mu rwego rwo kugarura amahoro.”

“Mu gisirikare, pompaje cyangwa indi myitozo cyangwa kuvugira hejuru, ni bumwe mu buryo bukoreshwa ngo abantu bacururuke.”

Mu kwezi gushize kwa cyenda, abashinjacyaha ba Ethiopia bashinje iterabwoba abantu batanu bacyekwaho kugerageza kwica Abiy mu gitero cya gerenade cyagabwe muri mitingi yarimo mu kwezi kwa gatandatu.

Bwana Abiy wageze ku butegetsi mu kwezi kwa kane, yarokotse icyo gitero, aza kuvuga ko cyari “uburyo butahiriwe bw’abadashaka kubona Ethiopia ishyize hamwe”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *