Ethiopia: Sobanukirwa na “Ukuli Bula”, umuhango wizihizwa bakubita abagore (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Muri Ethiopia hari ubwoko bw’abantu bakibera mu mashyamba bafite imico ihabanye cyane n’iy’abandi, aho bagira umunsi w’ibirori byibura rimwe mu mwaka, ugasanga abagore ndetse n’abana b’abakobwa bakubitwa ku bushake ngo barerekana uko bubaha abagabo ba bo ndetse ibyo bigafatwa nk’ibitambo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
402fb32800000578-0-image-a-22_1494489178884-696x928
Abanyamuryango b’ubu bwoko bwitwa Hamar ngo bemera ko iyo umugore akubiswe agahama hamwe aba yerekanye urukundo ku mugabo we ndetse ko ashobora no kumwitangira cyangwa kumubera igitambo, ibi bigatuma babyinjiza mu muco wa bo ndetse bakabyizihiza.
Uyu muhango wahawe izina rya Ukuli Bula, ni umuhango mugari aho baba bakora ibisa n’imyigaragambo, bakabyina, bakaririmba, bakiruka ku gasozi n’ibindi bitandukanye ariko bakaza kugira n’akanya kihariye ko gukubita abagore n’abakobwa, kikaba ari n’igice cy’ingenzi kigize uyu muhango.
402fb3b200000578-0-image-a-5_1494488246481
Icyo kighe, usanga ngo abagore bibwiriza bagasanga abagabo bakabisabira kubakubita kuko ari ko imyizerere ya bo ibibategeka.
402fb3be00000578-0-image-a-1_1494486705452
Impamvu nyamukuru y’uku gukubitwa kw’abagore bo muri buriya bwoko, ngo iyo umugore ashatse umugabo biba ngombwa ko berekana inkovu za za nkoni baba barakubiswe, zikaba ikimenyetso cy’uko bakunda abantu b’igitsinagabo ndetse ko banabitangira bityo bakemerwa nta kujijinganya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abagore ni bamwe mu bizihiza uyu muhango bishimye, bavuza imyirongi bakanaririmba indirimbo zerekana urukundo baba bafitiye abagabo babo.
Nyuma yo gukubitwa ibi bishari, ngo bafite uburyo bashakisha amavuta ku bikomere kugira ngo bikire vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *