Umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray uvuga ko wafashe mpiri abandi basirikare ba Leta ya Ethiopia benshi, unasenya burundu ibirindiro byazo byinshi.
Nk’uko Getachew Reda uvugira TPLF yabitangaje, ibirindiro abarwanyi b’uyu mutwe byasenywe biherereye mu gice cy’uburasirazuba, by’umwihariko ibyoherejwemo ingabo z’inyongera zo kuwurwanya.
Getachew wigeze kuba Minisitiri w’Itumanaho wa Ethiopia mu cyumweru gishize yatangaje ko ingabo za Leta zimaze iminsi zigaba ibitero bikomeye kuri TPLF zifatanyije n’iz’akarere ka Amhara, ngo zigamije gufata akarere ka Tigray kari mu maboko y’uyu mutwe no kwica abaturage baho.
Gusa yavuze ko abarwanyi ba TPLF bazatsinda ingabo za Leta mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere kandi ngo inzozi za Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed afite kuri Tigray ntazazigeraho. Getachew yagize ati: “Inzozi za Abiy Ahmed zo gufata Tigray no kwica abaturage baho irarangiye.”
Getachew yakomeje avuga ko ibyo Minisitiri Abiy yavugaga ko agiye kurangiza intambara hagati y’ingabo za Leta na TPLF binyuze mu bitero bikomeye ari ukwibeshya. Ngo ahubwo, uyu mutwe witwaje intwaro wafashe n’ubindi bice birimo Wegeltena, Geregera, Wurgessa na Haro.
Kuri uyu Muvugizi, ngo TPLF ishobora koroshya intambara, ikinjira mu murwa mukuru, Addis Ababa mu byumweru bibiri gusa, maze igahindura ikibazo kiri muri politiki, igisirikare na dipolomasi. Yizera ko uyu mutwe ubikoze, waba urangije intambara.
Iyi nkuru dukesha Nation ivuga ko Leta ya Ethiopia itemera ko TPLF yagabye ibi bitero nk’uko ibivuga. Gusa tariki ya 14 Ukwakira, Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo rishinja uyu mutwe gukomeza gushoza intambara.
Abasirikare TPLF ivuga ko yafashe mpiri baba biyongera ku bandi barenga 6000 yafashe muri Nyakanga 2021. Aba yabazengurukije mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, iza kurekuramo abarenga 1000 bafite amapeti mato.

4 Responses
Ethiopia: Umutwe wa TPLF uvuga ko wafashe mpiri abandi basirikare ba Leta benshi
Ubwo se aba basirikare bafashwe bangana batya bafite imbunda ubwo izi nyeshyamba ziracyarwana nade ko mbona ari igisirikare cyose bafashe, cyagwa izi ni nyeshyamba zirimo kwizengurukira mu mujyi wazo

UMBAZE NKUBAZE
Ethiopia: Umutwe wa TPLF uvuga ko wafashe mpiri abandi basirikare ba Leta benshi
UMBAZE NKUBAZE