Ethiopia yikomye akanama ka UN gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Ethiopia kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 yatangaje ko hari abakomeje gukoresha akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu nyungu za politiki.

Ni nyuma y’aho abagize aka kanama bateranye biga ku ntambara iri kubera muri Ethiopia, bagashyiraho urwego rwihariye rushinzwe gukora iperereza ku byaha bivugwa bikorerwa by’umwihariko mu ntara ya Tigray.

Ishyirwaho ry’uru rwego ryakurikiye ubusabe bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, n’itangazwa rya raporo z’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Amnesty International na Human Rights Watch ivuga ko hari kubaho ibikorwa byibasira ubwoko bw’abo muri Tigray.

Soma inkuru irambuye https://bwiza.com/?UN-yaba-igiye-gukora-iperereza-ku-byaha-ingabo-za-Ethiopia-zishinjwa-gukorera

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze, ivuga ko yari yasabye aka kanama kuganira na Guverinoma, bikanakorana, aho gukora inama zidasanzwe zibogamye, zisenya aho kubaka.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko Komisiyo ya Ethiopia ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasabye aka kanama kwifatanya nayo, impande zombi zigashyiraho urwego zihuriye rushinzwe gukora iperereza ariko karabyanga, gahitamo gukora konyine, ibyo ivuga ko ari ukwivanga mu bibazo bwite by’igihugu no kuvogera ubusugire bwacyo.

Ibona ko kandi icyemezo cy’aka kanama cyo kwishyiriraho urwego rukora iri perereza, nta kindi kigamije keretse gukomeza intambara iri muri Ethiopia, aho kugira uruhare mu kuyirangiza.

Iti: “Ni yo mpamvu Ethiopia itemera iyi nama idasanzwe n’ibyayivuyemo bishingiye ku nyungu za politiki, byatumye aka kanama gatakarizwa icyizere kandi icy’igikomeye cyane kavogereye ubutaka bwa Ethiopia, ubusugire bw’igihugu n’ubwigenge bwa politiki yacyo.”

Ku bw’iyi mpamvu, iyi Minisiteri yatangaje ko Guverinoma ya Ethiopia nta bufasha izigera iha uru rwego rwashyizweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *