EU iracyiga ku buryo yatera inkunga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uracyiga ku buryo watera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Iki gitekerezo cyatangajwe bwa mbere muri Mutarama 2022, mu gihe EU yanateganyaga gutera inkunga ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, muri iyi ntara yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba kuva mu 2017.

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?EU-irateganya-gutera-inkunga-ibikorwa-bya-RDF-muri-Mozambique

Ikinyamakuru The Bloomberg kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022 ko cyahawe amakuru y’uko ibiganiro kuri iyi ngingo mu bihugu bigize EU birimbanyije, kandi ko u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani biyishyigikiye cyane.

Cyaganiriye n’Umuvugizi w’ishami rya EU rishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, Nabila Massrali, yemeza ko koko ibiganiro biri kuba, ariko asobanura ko nta byinshi yabivugaho kuko umwanzuro utarafatwa. Yagize ati: “EU iri kuganira ku buryo yatera inkunga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique. Ntacyo tuzayavugaho kugeza igihe umwanzuro uzafatirwa.”

Muri Nzeri 2022, EU yemeye guha ingabo ziri mu butumwa bwa SADC inkunga ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 14.6 yo kuzifasha kubikomeza, akazakurwa mu kigega cy’amahoro cyayo gifasha ingabo zo ku mugabane wa Afurika.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Zemeza ko zaciye intege bikomeye umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunna ukorerayo, ziwirukana mu bice hafi ya byose wakoreragamo, ubu zikaba zigeze mu cyiciro cyo kubaka igisirikare cya Mozambique.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *