Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko abakomeje kwamagana amasezerano yâu Rwanda nâu Bwongereza ajyanye no kohereza abimukira bidashobora gukoma mu nkokora uyu mugambi kuko wumvikanyweho nâIbihugu ubwabyo kandi bibifitiye uburenganzira bityo abigereranya n’urusaku rw’abasinzi basindiye mu isoko. Senateri Evode Uwizeyimana yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, cyibanze kuri aya masezerano akomeje guteza impaka mu bantu batandukanye b’imihanda yose. Ku Cyumweru cya Pasika, Umushumba Mukuru wâItorero ryâAbangilikani ku Isi akaba na Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, yagaragaje ko u Bwongereza butari bukwiye kwikoreza umutwaro u Rwanda ku nshingano zagombaga gukorwa nâiki Gihugu cyâi Burayi. Uyu Musenyeri yatangaje ibi yiyongereye ku bandi benshi barimo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko yâu Bwongereza, Abanyamategeko banyuranye, Abanyapolitiki ndetse nâimiryango igera mu 160 irimo Irengera ikiremwamuntu nâiharanira uburenganzira bwa muntu irimo nka Human Righs Watch, na bo bamaganye iyi gahunda yâu Rwanda nâu Bwongereza. Theresa May wigeze kuba Minisitiri wâIntebe wâu Bwongereza na we ari mu bamaganye iyi gahunda ndetse nâIshami ryâUmuryango wâAbibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ubwaryo na ryo ryamaganye iki gikorwa. Mu Rwanda kandi Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda) na ryo ryamaganye iyi gahunda rivuga ko u Rwanda na rwo rufite abaturage rugomba kwitaho aho kuruzaniraho abandi bagombaga gukurikiranwa nâikindi Gihugu cyabakiriye. Senateri Evode Uwizeyimana abajijwe nâUmunyamakuru niba ibi bitangazwa nâabakomeje kwamagana iyi gahunda bidashobora kuburizamo iyi gahunda, yavuze ko ibi atari byo byatuma iyi gahunda ipfuba. Yagize ati â (…) biriya ni urusaku nkâabasinzi basindiye mu isoko ntacyo byahindura.â Ikibazo gishobora guturuka hehe? Hon Uwizeyimana avuga ko ikibazo ahubwo cyabaho ari uko ariya masezerano ashobora kuzagera mu Nteko Ishinga Amategeko, ntibayatore. Avuga ko kubera ko aya masezerano agomba kuzaherekezwa nâimari izatangwa nâu Bwongereza, bityo ko akenera kuzabanza kunyura mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo atorwe kandi ko biriya bihugu bihora biba bidashaka ko hari igihungabanya ubukungu bwabyo. Icyakora avuga ko Boris Johnson atapfa gutangiza uyu mushinga atizeye ko uzatambuka mu gihe uzaba ugejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko ishyaka rye rifitemo imyanya myinshi bityo ko byoroshye kuzabumvisha uyu mushinga. Senateri Evode Uwizeyimana usanzwe ari nâimpuguke mu Mategeko Mpuzamahanga, avuga ko u Bwongereza butikuyeho inshingano nk’uko bikomeje gutangazwa nâabamagana aya masezerano ahubwo ko buzimuriye mu Rwanda kuko buzakomeza gutunga no kwita ku Bimukira bazoherezwa mu Rwanda. Ati âNtabwo wavuga ngo u Bwongereza bwikuyeho ikibazo, icyo bakoze ni âdelocalisationâ, bazakomeza gukurikirana aba bantu.â Evode Uwizeyimana avuga ko imiryango mpuzamahanga ikomeje kwamagana iyi gahunda ibiterwa no kuba igiye kubura akazi. Ati âNkâAbavoka bo muri UK, babatwaye akazi, ayo mafaranga yose uvuga [ayo u Bwongereza buzifashisha mu kwita ku bazoherezwa mu Rwanda]âŠakazi kagiye, na HCR ayo mafaranga ni yo yabonaga.â Uyu musenateri avuga ko ikibabaje ari uko hari abamagana bariya bimukira nyamara bashobora kuzaza bagatanga umusanzu wabo mu kuzamura u Rwanda, akavuga ko igihe cyose abimukira bataba ikibazo. Ati âAba bantu bashobora kuza bakaza harimo inzobere mukeneye,âŠnâuyu Muminisitiri wasinye aya masezerano [Priti Patel] na we akomoka mu Buhindi, na we ni umwimukira uyu Ambasaderi wa UK uri hano, ni Umwarabu.â Ati âBamwe baravuga ngo âIgihugu ni gitoâ ngo â Abantu bo mu Rwanda na bo ntibafite akaziâ ubu turi mu Isi yubaka umuturage wâIsi [Global citizen] umuntu ufite ubumenyi azajya guhaha nâahandi.â Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yâu Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko aya masezerano yasinywe ku bwumvikane bwâIbihugu bibiri bifite ubwigenge bwabyo kandi biyasinya ku bwumvikane bityo ko ntawari ukwiye kuyamagana kuko agamije gushakira umuti ikibazo cyugarije Isi.



2 Responses
Evode Uwizeyimana avuga ko iby’abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda ari ‘nk’urusaku rw’abasinzi basindiye mu isoko’
Birababaje kuba Hari abanyamahanga cg abantu bakirebera u Rwanda mu ndorerwamo y’ubuto mu buso,kuba igihugu Ari gito ntaho bihuriye n’umurongo wa politiki na organization bikemura ibibazo.u Rwanda si ruto kandi ntirukennye kuko rufite ubuyobozi bushakisha ibisubizo aho kurebera ibibazo; ibyo bakwiye kubisobanurira neza!
Evode Uwizeyimana avuga ko iby’abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda ari ‘nk’urusaku rw’abasinzi basindiye mu isoko’
Birababaje kuba Hari abanyamahanga cg abantu bakirebera u Rwanda mu ndorerwamo y’ubuto mu buso,kuba igihugu Ari gito ntaho bihuriye n’umurongo wa politiki na organization bikemura ibibazo.u Rwanda si ruto kandi ntirukennye kuko rufite ubuyobozi bushakisha ibisubizo aho kurebera ibibazo; ibyo bakwiye kubisobanurira neza!