Félix Tshisekedi yatangarije Abanyamulenge ko ikibazo cyabo akizi kandi azagikurikirana

Sangiza iyi nkuru

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangarije Abanyamulenge ko ikibazo cyabo akizi kandi azagikurikirana.

Yakira abakongomani baba mu gihugu cya Ethiopie ubwo yari yo yitabiriye Inama ya 32 y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo bahuye bamugezaho ibibazo bafite.

Nk’uko Umuyobozi w’Impunzi z’Abanyamulenge ziri muri Ethiopie, Bigirimana Jacques, yabitangarije ikinyamakuru Imurenge.com, yavuze ko ubwo babonanaga na we yabatangarije ko ikibazo cyabo akizi.

Bimwe mu bibazo ngo yagejeje ku mukuru w’igihugu cyabo, harimo icy’uko kuvuga izina Umunyamulenge byabaye nk’igitutsi, bagahora batotezwa bazira uko baremwe Guverinoma irebera.

Tshisekedi yatangarijwe ko hari abafungiye i Kinshasa, ngo n’ubwo harimo abafite ibyaha, ngo hari n’abandi barenganywa, agasabwa kuba yabarenganura.

Yanamubwiye ku iterembere ry’i Mulenge, amusaba kuzahasura, umukuru w’igihugu ngo amutangariza ko azabishyira muri gahunda, ngo nubwo bitaba vuba ariko ko Imana izabimushoboza.

Bigirimana abajijwe niba bitegura gutaha kuri ubu butegetsi bwa Tshisekedi, yasubije avuga ko hariki kare kuvuga ko bagiye kuzinga utwabo bagasubira mu gihugu cyabo mu gihe n’umutekano usesuye utari waboneka.

Impunzi z’Abanyamulenge zisaga ibihumbi bibiri ziri muri Ethiopia kuva mu mwaka wa 2002, ngo bakaba baragiye bahura n’ibibazo bitandukanye birimo iby’abantu babiyitiriraga kandi batari abanyamulenge, ubu ngo iki kibazo kikaba cyarakemutse, n’umuryango w’Abibumbye ukaba ubazi.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019, nibwo Perezida Tshisekedi yageze muri Ethiopia yitabiriye inama ya AU, inaba yabereyemo ihererekanyabubasha hagati ya Perezida Kagame wari uyoboye uyu muryango na Fatah Al Sisi wa Misiri ubu ugiye kuwoyobora mu gihe cy’umwaka, Tshisekedi akaba ari Visi Perezida wa kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *