Facebook yari irikoze, umugabo yakubise umugore we amugira inoge bayipfa

Sangiza iyi nkuru

Benjamin Chanyau ni umugabo wo mu gace ka Gweru mu gihugu cya Zimbabwe, yahamwe n’icyaha ndetse aranagihanirwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita umugore we akenda kumuhitana amuziza kwanga kumwigisha uko bafungura Facebook ndetse n’uburyo ikoreshwamo.
Sithandekile Ncube, umushinjacyaha mukuru mu gace ka Gweru yahamije icyaha Benjamin cy’ihohotera rikorerwa mu ngo, yamusabiye igihano cyo gufungwa ukwezi kumwe ndetse anacibwa amafaranga ahwanye na US$200.
Fadzai Muchavhaira, umugore wakubiswe yatangaje ko nawe yigishijwe uko facebook ikoreshwa na musaza we ari nawe wamufunguriye konti, nyuma umugabo we na we yifuje ko amwigisha uko ikoreshwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africanseer, ngo umugabo yakomeje gutota umugore we kumuha ubwo bumenyi ndetse nyuma anamusa kureba ibyo aba yashyizeho, aho yangiye kubimwereka nibwo yahise amukubita umugeri wo mu nda.
Umugabo ngo yashatse no kumutera icyuma ariko ntibyamukundira, nyuma ari bwo umugore yaje gutabarwa, polisi ita muri yombi umugabo nyuma agezwa mu rukiko.
Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bikomeje gushwanisha abashakanye, aho usanga akanya kanini baba baziriho bamwe bakirengagiza izindi nshingano z’urugo nko kwita ku bana n’ibindi, bigakurura intonganya gutyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *