Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirashinja icy’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bitero M23 iheruka kugaba ku birindiro by’Ingabo zacyo mu Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Igitero Igisirikare cya Congo gishinja icy’u Rwanda kugiramo uruhare ni icyagabwe mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022.
Ni igitero cyagabwe ku birindiro by’Ingabo za Congo mu duce twa Tchanzu na Runyoni ho muri Teritwari ya Rutshuru, gikozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
FARDC mu itangazo yasohoye ryashyizweho n’Umuvugizi wayo wungirije, Gen de Bde Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko iki gitero yagifatiyemo Abasirikare babiri b’u Rwanda.
Mu bo yavuze harimo uwitwa Habyarimana Jean-Pierre ufite ipeti rya Adjudant (warrant Officer) na Uwajeneza John w’ipeti rya Private. Bombi ngo babarizwa muri brigade ya 65, muri batayo ya 402 y’ingabo z’u Rwanda.
Kugeza ubu ntacyo RDF iravuga ku byo FARDC iyishinja, ndetse BWIZA ntirashobora kuvugana n’umuvugizi wayo ngo yumve icyo ivuga ku birego by’Abakongomani.

14 Responses
FARDC irashinja RDF kuba inyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo zayo mu Rutshuru
Biranze biragaragaye, Mbega u Rwanda!

Ibyo nibinyoma kuko ingabo z’uRwanda ntizigira Bde 65 yemwe niyi Batayo ya 402 ntibaho ntiyigeze inabaho kuva kera

ibyo ni ukwiyenz

Ibi nibinyoma gusa
Mubihorere

Abo nabatishimiye umubano mwiza conga yarifiranye nurwanda bafatanyije na FDLR bashaka kugarura amakimbirane y,ibihugu byombi

Kuki bwiza.com ishaka kubaza RDF icyo ibitekerezaho? Urumva koko bazakubwira ko bateye? Ni lyali bigeze bemera ko bagiye muri Kongo n’iyo byabaga bigaragarira buri wese ko bariyo? Ntimuzate igihe mubabaza!