Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashinja FDLR-FOCA (FDLR nyirizina) na FDLR-RUD Urunana irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kwifatanya n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, mu mirwano yubuye muri tritwari ya Rutshuru.
Kuri uyu wa 27 Mata 2022, Bertrand Bisimwa ushinzwe urwego rwa politiki muri M23 yatangaje ko uyu mutwe witwaje intwaro wabyukiye mu mirwano na FARDC, mu rukerera.
Bisimwa yavugaga ko FARDC yagabye ibitero kuri M23 ku birindiro byayo biri mu gace ka Bugusa muri gurupoma ya Jomba, gusa andi makuru yavugaga ko ahubwo ari uyu mutwe wagabye igitero ku ngabo za Leta, ushaka kwigarurira ibirindiro wambuwe muri aka gace mu mirwano iheruka tariki ya 23 Mata.
Mu masaa tanu, uyu munyapolitiki yongeye gutangaza ko ‘ibitero FARDC yabigabye kuri M23’ yifatanyije n’indi mitwe y’inshuti, irimo FDLR-FOCA na RUD-Urunana yakomotse kuri FDLR; umutwe umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa RD Congo.
Yagize ati: “Mu gitero cya gisirikare cy’uyu munsi, FARDC yashyize imbere abo yita ‘imitwe y’inshuti’ bo muri FDLR-RUD baturutse muri Binza, FDLR-Foca baturutse muri Bwito, Nyatura-Niyo baturutse muri Rugari, Nyatura-CMC (Domi) baturutse muri Bukombo hamwe n’indi mitwe ikomoka mu gihugu.”
Kuva na mbere y’uko M23 irambika intwaro mu 2013, yashinjaga FARDC kwifatanya na FDLR, by’umwihariko umutwe kabuhariwe uyishamikiyeho witwa CRAP uyoborwa na Colonel Ruhinda.
FARDC ntacyo iratangaza ku mirwano y’uyu munsi, gusa Bisimwa avuga ko ijya gutera M23 yari yitwaje abanyamakuru.
Kuri iyi mitwe ikomoka mu Rwanda hamwe n’indi ikomoka mu bihugu bituranye na RD Congo, abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bateraniye i Nairobi muri Kenya tariki ya 21 Mata, baherukaga kuyisaba kuva muri iki gihugu byihuse, abarwanyi bayo bagasubira mu bihugu byabo, bitaba ibyo igafatirwa ingamba z’igisirikare.


