GzwSpntXgAA9pra

FARDC iremeza ko ishyigikiye byimazeyo Gen. Gasita wanzwe na Wazalendo

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Congo, kibinyujije ku muvugizi wacyo Maj. Gen. Sylvain Ekenge, cyemeje ko Brig. Gen. Olivier Gasita, umaze iminsi  yarabujijwe n’Abawazalendo gukora inshingano ze bamwita icyitso cya M23, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka 33 ka gisirikare muri Uvira mbere y’uko Goma na Bukavu bifatwa.

Gen. Sylvain Ekenge yasabye Abanyekongo kumva amabwire y’abashaka gucamo ibice Abanyekongo, by’umwihariko abashaka guteza umwiryane hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo bakorana bya hafi mu kurwanya inyeshyamba za AFC/M23.

Ati: ” Gen. Gasita yagenwe (na perezida), mbere y’ifatwa rya Goma, mbere y’ifatwa rya Bukavu, mu nshingano za komanda wungirije ushinjwe ibikorwa n’ubutasi mu karere ka 33 ka gisirikare kandi ni ku cyemezo cy’ubuyobozi bwo hejuru. Ashyigikiwe byimazeyo n’igisirikare, ashyigikiwe byimazeyo n’ubuyobozi, by’umwihariko ubuyobozi bw’ingabo..”

Umuvugizi wa FARDC yakomeje avuga ko ubwo buyobozi bw’ingabo buzi neza ko Gen. Gasita akunda igihugu cye kandi ko nta cyamuhindura kandi iyo bitaba ari ko bimeze, ubwo buyobozi buba bwaramushyize aho adashobora kubangamira inyungu z’igihugu nk’uko byagenze ku bandi ubu batawe muri yombi.

Yakomeje agira ati:” Igisirikare cya Congo kandi kiratangaza ko gishyigikiye byimazeyo Abawazalendo bakunda igihugu, kandi kirabasaba kutemera gukoreshwa n’umwanzi. Ni uburyo bwo kuducamo ibice kugirango agerageze kuduca intege. Umwanzi azi ko nidukomeza kuba umwe, atazigera abasha kugera ku ntego ze,”

Gen. Sylvain Ekenge yakomeje amenyesha kandi abaturage ko bagomba kumenya ko iyo wabaye umusirikare utaba ukiri umuntu w’ubwoko ahubwo uba ubaye umukozi w’igihugu uko cyakabaye. Ati: ” Gen Gasita ni umuntu ukunda igihugu bya nyabyo wabyerekanye aho yanyuze hose….iyo haba gukekwa, iyo haba gushidikanywaho ntabwo yari kuba yidegembya uyu munsi.”

Yasoje asaba rubanda kutumva ibihuha, ndetse asaba Abawazalendo kutazongera kwemera gukoreshwa no kugwa mu bishuko by’umwanzi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo inyeshyamba za Wazalendo n’andi matsinda yo muri Kivu y’Amajyepfo bamaganye icyemezo cyo kugira Gen. Gasita umuyobozi w’ingabo, bavuga ko afite “isura y’abanyamahanga”, aho umuyobozi wabo, uwiyise jenerali Makanaki Kasimbira muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko batakwemera ba komanda b’ingabo b’Abanyarwanda muri Uvira ndetse bahagarika ubuzima mu mujyi mu bakora imyigaragambyo yo kubyamagana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *