Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirigamba guhanura drone ya gisirikare y’u Rwanda kivuga ko yari yinjiye mu kirere cya Congo mu buryo butemewe.
Mu itangazo FARDC yashyize hanze, yavuze ko iyo drone yahanuriwe mu gace ka Point Zéro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
FARDC yavuze ko icyo gikorwa gifatwa nk’“ubushotoranyi bugaragara” ndetse ko ari “undi mugambi wo guhungabanya igihugu cya Congo.”
Itangazo yasohoye rigira roti: ” “Drone ya gisirikare y’u Rwanda yari yavogereye ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahanuwe neza n’ingabo za FARDC i Point Zéro, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”
FARDC yakomeje ivuga ko ingabo zayo zikomeje kuba maso no kwitegura kurinda ubusugire n’ubwigenge bwa RDC ibyo yise ibitero cyangwa ibikorwa by’amahanga.
Kugeza ubu, u Rwanda ntiruragira icyo rutangaza ku byatangajwe na FARDC ku bijyanye na drone bavuga ko yahanuwe.
Ku rundi ruhande umutwe wa AFC/M23 uri mu ntambara n’ingabo za RDC, kuri uyu wa Kabiri watangaje ko kuva saa kumi n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, “ingabo zishyize hamwe za leta ya Kinshasa” zagabye ibitero bikomeye mu bice bya Masisi.
AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byibasiye abaturage bo mu duce dutuwe cyane twa Mitimingi, Gatoyi no mu nkengero zatwo, hakoreshejwe drones z’intambara ndetse n’imbunda ziremereye.
AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bukomeje ibikorwa bya gisirikare bishyira abaturage mu kaga, mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC.


