Depite Gratien de Saint Nicolas Iracan, watorewe mu Mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, aremeza ko FARDC ifite abasirikare bafite ubushobozi bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu, ariko ko ubuyobozi bwayo bwacengewe n’abacuruzi.
Kuwa Kabiri ushize, Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatoye umushinga w’itegeko ritanga uburenganzira bwo kugumishaho ubuyobozi bwa gisirikare muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo hasuzumwaga iki cyemezo, hagaragaye ko nubwo hongewemo imbaraga, ibibazo by’umutekano, iby’ubuyobozi, iby’ubukungu bikomeje kuba ingorabahizi muri izi ntara uko ari ebyiri.
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bavuga ko ubu buyobozi bwa gisirikare bwahuye n’imbogamizi z’imyiteguro ndetse no kuvangirwa.
Kutitegura bihagije kubera ko nta nyigo zifatika zihagije zigeze zikorwa mbere yo gushishikariza umukuru w’igihugu gushyiraho ubuyobozi bwa gisirikare muri izi ntara.
Ibi ngo byateje ikibazo cy’umubare n’ibikoresho byari bikenewe mu gukora ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro muri iki gice cy’igihugu.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga, abadepite bagaragaje ko muri miliyoni 33 z’Amadolari zagombaga gukoreshwa muri ibi bihe bidasanzwe, miliyoni 5 ari zo zonyine zakoreshejwe bigaragara muri Ituri n’andi nk’ayo muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko andi miliyoni 23$ yamaze kunyerezwa iperereza rikaba rikomeje.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


