An_element_of_the_FARDC,_Congolese_National_Armed_Forces,_on_patrol_in_Goma._(8776416801)_copy_1000x802

FARDC na FDLR bateye i Goma

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ryagabye ibitero mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Ni ibitero izi ngabo zigizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo na Nyatura zagabye mu duce twa Kibati, Munigi, i Goma no mu nkengero zaho.

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko icyo gitero cyiciwemo abaturage b’abasivile bane, abandi batatu bakomereka mu buryo bukomeye.

Uyu mutwe wasabye imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu “gufata amakuru no kwamagana mu buryo bukomeye ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasira inyoko muntu bikora mu buryo bwateguwe n’ubutegetsi budashoboye bwa Kinshasa ku baturage bacu.”

Uyu mutwe kandi wibukije ko Leta ya RDC yanze kurekura imfungwa zawo ufite, nyamara bikubiye mu ngamba zirema icyizere ziri mu mahame y’ibanze impande zombi zasinyiye i Doha muri Qatar.

Usibye kwanga kurekura imfungwa, M23 inashinja Leta ya RDC kuba ikomeje guta muri yombi abaturage mu buryo butemewe ndetse ikabakatira urwo gupfa yitwaje ko bafite aho bahuriye n’uriya mutwe; “kugeza aho yibasiye Perezida Joseph Kabila mu rwenya rw’ubutabera.”

AFC yashimangiye ko yiyemeje kurinda abaturage no kubacungira umutekano, mu rwego rwo guhagarika “ingabo z’abaterabwoba z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *