Isasu urashe rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye: P. Kagame abwira RDF

Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’u Rwanda kuzirikana guhamya intego mu gihe ziri ku rugamba, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwazo ndetse n’ubw’Abanyarwanda zishinzwe kurinda bwajya mu kaga. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ubwo yasozaga amasomo y’ababarirwa mu 6,000 barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza yaberaga i Gabiro. Mu […]

Jya kuri RIB hano urandegera nde: Sam Karenzi

Kuri uyu wa 25 Kanama 2025, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter (X), hakwirakwijwe ubutumwa bugaragaza Sam Karenzi, umunyamakuru akaba na nyiri radiyo SK FM, yibasirwa n’umufana bigaragara ko ari uwa Rayon Sports. Umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu mazina ya @kalisa94 yashyizeho ifoto ya Karenzi ari mu nama, ayiherekeza amagambo amushinja kuba “virus […]

Umutoza wa APR FC yasabiwe kwirukanwa hakazanwa Adil

Bamwe mu bafana ba APR FC barasaba ko ubuyobozi bwabo bwagarura umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wayitoje hagati ya 2019 na 2022. Kuva muri Kamena uyu mwaka, ikipe y’Ingabo yasinyishije umutoza mushya w’Umunya-Tunisie, Abderrahim Taleb, amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye Umufaransa Darko Nović. Ariko kuva yagera muri APR FC, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe ntibanyuzwe n’imyitwarire […]

RDB yahagaritse Kings Bet

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rw’isosiyete Kings Bet Ltd, ikora imikino y’amahirwe mu cyiciro cya D Sportsbook. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Kanama 2025, RDB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko No. 58/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, aho Kings Bet Ltd yashinjwaga kutubahiriza amabwiriza […]

Kagame yasoje amasomo y’abarenga 6,000 biganjemo abasirikare (Amafoto)

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama yasoje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ba Ofisiye n’abandi basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza. Aya masomo azwi nka ‘Military Course Career’ yari amaze igihe abera mu kigo cy’imyitozo cy’ingabo z’u Rwanda cy’i Gabiro mu karere […]

Icyo FARDC ivuga ku makuru ari kuvuga ko M23 yafashe Uvira

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahakanye amakuru yatangiye gukwirakwizwa avuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kwigarurira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’uko M23 iri muri Uvira yatangiye kuvugwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Icyakora umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za FARDC bizwi nka Sokola 2, Lt […]

Abanyamakuru ba Reuters, AP na Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

Abayobozi ba Palestine bavuze ko ibitero bibiri byibasiye Ibitaro bya Nasser byahitanye abantu benshi, barimo abanyamakuru bakorana n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, Associated Press na Al Jazeera. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byahamagariye abategetsi ba Gaza na Israel gutanga amakuru arambuye ku rupfu rw’umunyamakuru wakoranye n’iki kigo ndetse n’ikomeretswa ry’undi. Mu itangazo rye, Umuvugizi wa Reuters yagize […]

Burundi: CNDD-FDD iravuga ko 2025 ari intangiriro z’ishyirwa mu bikorwa rya Vision 2040-2060

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama 2025, Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, CNDD-FDD, yasohoje inshingano ze nk’umuturage ajya gutora mu biro by’itora ku Ishuri Ribanza rya Sampeke, ku musozi yavukiyemo, aho yaboneyeho gutanga ubutumwa bujyanye n’Icyerekezo cy’igihugu cya 2040-2060. Amaze gutora, muri aya matora y’abayobozi b’inzego […]

FARDC na FDLR bateye i Goma

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ryagabye ibitero mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo. Ni ibitero izi ngabo zigizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo na Nyatura zagabye mu duce twa Kibati, Munigi, i Goma no mu nkengero zaho. […]

Ndayishimiye yaba agiye kugororera Mbayahaga ukunze gutuka abayobozi b’u Rwanda

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ateganya gukuraho Visi-Perezida w’iki gihugu, Prosper Bazombanza, akamusimbuza undi muntu. Bazombanza w’imyaka 65 y’amavuko, ni Visi-Perezida w’u Burundi kuva muri 2020 ubwo Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, gusa hagati ya 2014 na 2015 ubwo u Burundi bwari buyobowe na Petero Nkurunziza na bwo yakoze ziriya […]

Kivu y’Amajyepfo: Haravugwa imirwano yahuje AFC/M23 na FARDC muri Teritwari ya Mwenga

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Kanama, imirwano yongeye kwaduka hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’ingabo za leta (FARDC) mu Mudugudu wa Nummara, muri Sheferi ya Kigogo (Teritwari ya Mwenga), muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko icyo gitero cyagabwe n’inyeshyamba zaturutse i […]

Undi munyamakuru yasezeye kuri SK Fm

Umunyamakuru Aime Niyibizi yongeye gusubira kuri Fine FM nyuma y’igihe yari amaze atagaragara kuri SK FM ya Sam Karenzi. Uyu munyamakuru wari umenyerewe mu biganiro by’imikino nka Urukiko rw’Ikirenga na Extra Time ku SK FM, bivugwa ko atangiye guceceka bitewe n’amakimbirane y’imikorere hagati ye na nyir’iyi radiyo. Bivugwa ko yari yarahagaritswe mu kazi gusa akaba […]

Protais Zigiranyirazo agiye gushyingurwa mu Bufaransa bwanze kumwakira akiriho

Igihugu cy’u Bufaransa cyari cyaranze kwakira Protais Zigiranyirazo akiri muzimakuri ubu cyemeye kwakira umurambo we ndetse cyemerera umuryango we uhaba kuhamushyingura mu muhango uteganyijwe ku itariki ya 28 Kanama 2025.   Umuryango we watangaje ko imihango yo kumushyingura izaba ku itariki ya 28 Kanama 2025, ikazabanzirizwa na misa yo kumusabira izabera muri Kiliziya Gatorika yitiriwe […]

MINEDUC yakebuye amashuri akomeje kwishyuza ababyeyi amafaranga adafututse

Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri ya Leta n’afashwa na yo ko hari amabwiriza amaze igihe yarashyizweho agena umubare w’amafaranga ntarengwa abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye bagomba kwishyura; atandukanye n’adafututse amwe mu mashuri akomeje kwishyuza. Iyi Minisiteri yibukije iby’aya mabwiriza, mu gihe hari amashuri yo hirya no hino mu gihugu akomeje gusaba ababyeyi kwishyura […]

Umunyamakuru Kassim Yussuf yapfuye

Umunyamakuru Kassim Yussuf wari umaze igihe kirekire akorera urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, akaba yazize uburwayi. Umunyamakuru Kayishema Thierry wa RBA, ari mu babitse Mzee Kassim Yussuf mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Rest […]

Paris: Ambasaderi wa USA wasabye Macron kugabanya kunenga Israel mu mazi abira

U Bufaransa buravuga ko buza guhamagaza Ambasaderi wa Amerika i Paris, Charles Kushner, kubera ibyo buvuga ko ari ibirego bitemewe byo kunanirwa guhangana n’ikibazo cyo kurwanya Abayahudi cyongeye gufata intera muri iki gihugu.   Kushner, Umuyahudi akaba ndetse umuhungu we, Jared Kushner, yarashakanye n’umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Ivanka, […]