gettyimages-93091537-1024x1024

Protais Zigiranyirazo agiye gushyingurwa mu Bufaransa bwanze kumwakira akiriho

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Bufaransa cyari cyaranze kwakira Protais Zigiranyirazo akiri muzimakuri ubu cyemeye kwakira umurambo we ndetse cyemerera umuryango we uhaba kuhamushyingura mu muhango uteganyijwe ku itariki ya 28 Kanama 2025.

 

Umuryango we watangaje ko imihango yo kumushyingura izaba ku itariki ya 28 Kanama 2025, ikazabanzirizwa na misa yo kumusabira izabera muri Kiliziya Gatorika yitiriwe Mutagatifu Paterne iherereye OrlĂ©ans  (Ă©glise Saint-Paterne d’OrlĂ©ans) mu Bufaransa ku isaha ya saa tanu.

 

Nyuma yo kumusabira nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we rikomeza rivuga, azashyingurwa mu Irimbi Rikuru rya OrlĂ©ans riherereye kuri 1 Boulevard Lamartine, 45000 OrlĂ©ans.

 

Protais Zigiranyirazo yavukiye muri Komine Giciye, mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ku itariki ya 2 Gashyantare 1938 apfira muri Niger ku itariki 3 Kanama 2025, aho yari yaraheze yarabuze igihugu kimwakira kimwe n’abandi Banyarwanda 7 bari bararangije ibihano cyangwa bagizwe abere ku byaha bya Jenoside.

 

Mushiki we muto, Agathe Kanziga, yashakanye na JuvĂ©nal Habyarimana, wari Perezida w’u Rwanda, bityo Zigiranyirazo akaba yari muramu wa Perezida wapfuye ku itariki 6 Mata 1994.

 

Zigiranyirazo yinjiye muri poritike bwa mbere mu mwaka wa 1969 ari depite. Yaje kugirwa Perefe wa Kibuye mu mwaka wa 1973 hanyuma aba Perefe wa Ruhengeri kuva mu 1974 kugera mu 1989. Nyuma y’imyaka 20 akora imirimo ya poritike mu Rwanda, Zigiranyirazo yarasezeye maze ava mu Rwanda ajya gukomeza amashuri muri Kaminuza ya QuĂ©bec i MontrĂ©al. Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1993 akora imirimo y’ubucuruzi.

 

Mu Nyandiko y’ibirego igaragara ku rubuga rw’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) yahinduwe yo ku itariki ya 8 Werurwe 2005, Umushinjacyaha yaregaga Protais Zigiranyirazo ibyaha bitanu bikurikira, ashingiye ku Ngingo ya 2 n’iya 3 za Sitati: ubwumvikane bugamije gukora jenoside, jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubuhotozi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

 

Zigiranyirazo yafatiwe mu Bubiligi ku itariki ya 26 Nyakanga 2001, afashwe n’abategetsi b’icyo gihugu, maze yimurirwa muri Gereza y’Urukiko Arusha ku itariki ya 3 Ukwakira 2001. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 3 Ukwakira 2005 maze rurangira ku itariki ya 29 Gicurasi 2008.

 

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2008 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko ku itariki ya 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw’Ubujurire rwamugize umwere.

 

Yari umwe mu Banyarwanda umunani barimo bane bagizwe abere n’abandi bane barangije igifungo mu manza zaciwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania, bakiriwe na Niger nyuma yo kumara imyaka icumi bacumbikiwe na Loni muri Tanzania kuko bari barabuze ibihugu byabakira.

Mu Gushyingo 2021, ni bwo urwego rwasigaranye imanza zitarangijwe na ICTR rwumvikanye n’igihugu cya Niger cyemera kwakira abo Banyarwanda.

Bagezeyo mu kwezi gukurikira kwa 12, ariko bahamaze icyumweru kimwe, kuri tariki ya 27 Niger yahise isohora itegeko ribasaba kuva ku butaka bwayo kubera impamvu za diolomasi.

Ku itariki ya 31 Ukuboza ariko, umucamanza w’urwego rwasigaranye imanza za ICTR yategetse Leta ya Niger kwemerera abo Banyarwanda kuguma ku butaka bwayo mu gihe ikibazo cyabo kiri gukemurwa.

Abandi bari bahuje ikibazo barimo: Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta, Colonel Alphonse Nteziryayo wayoboye Police Militaire, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Major François-Xavier Nzuwonemeye na Captain Sagahutu Innocent.

 

b8df9492 45f1 4052 beda 7c0e8271659a

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *