GzMCUwiW0AA-3tJ

Burundi: CNDD-FDD iravuga ko 2025 ari intangiriro z’ishyirwa mu bikorwa rya Vision 2040-2060

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama 2025, Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, CNDD-FDD, yasohoje inshingano ze nk’umuturage ajya gutora mu biro by’itora ku Ishuri Ribanza rya Sampeke, ku musozi yavukiyemo, aho yaboneyeho gutanga ubutumwa bujyanye n’Icyerekezo cy’igihugu cya 2040-2060.

Amaze gutora, muri aya matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, yatangaje ko 2025 ari yo ntangiriro nyayo yo gushyira mu bikorwa Icyerekezo cya 2040–2060, gishyizwe imbere n’ishyaka riri ku butegetsi.

GzMCU3wXsAEAJoj

Yahamagariye abakandida batowe kujyana n’iki cyerekezo binyuze mu bikorwa bifatika, batangiza imishinga y’iterambere ku misozi no ku rwego rw’ingo. Aha nk’uko byashyizwe ahagaragara na Radio na Televizyo by’u Burundi kuri X, yagize ati: “Umuryango ni umusingi w’iterambere.”

GzMCUwiW0AA 3tJ

Révérien Ndikuriyo kandi yasabye kwirinda ibikorwa by’urugomo nyuma y’amatora, cyane cyane ibishuko kuri bamwe bashaka kugaruza amafaranga bakoresheje mu gihe cyo kwiyamamaza binyuze mu bikorwa bya ruswa cyangwa kunyereza umutungo.

Mu rwego rwo gukumira ibyo bikorwa, yatangaje ko hashyizweho uburyo bukomeye bwo gukurikirana kugira ngo abayobozi bashya batowe bazasohoze neza inshingano zabo.

GzMCUtGXcAAvaKB

Intego y’icyerekezo cy’u Burundi ni ukuzaba bwarazamuye imibereho y’Abarundi mu 2040 ndetse bukazaba ari igihugu cyateye imbere mu 2060.

Icyerekezo 2025 cyagezweho?

Muri za 2003, u Burundi bwateganyaga ko mu 2025, buzaba ari igihugu cyunze ubumwe kandi gifite Amahoro; Igihugu cyubakiye ku muryango ugendera ku mategeko hamwe n’umurage ukungahaye ku muco; ubukungu butera imbere bukorera imibereho myiza ya bose.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *