jad20250218-ass-rdc-bukavu-m23

Icyo FARDC ivuga ku makuru ari kuvuga ko M23 yafashe Uvira

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahakanye amakuru yatangiye gukwirakwizwa avuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kwigarurira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru y’uko M23 iri muri Uvira yatangiye kuvugwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyakora umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za FARDC bizwi nka Sokola 2, Lt Mbuyi Kalonji Reagan, mu itangazo yasohoye yavuze ko iby’ifatwa rya Uvira ari “ibinyoma biri gukwirakwizwa n’abanzi b’amahoro”, avuga ko ingabo za RDC zibyamaganye zivuye inyuma.

Uyu musirikare yavuze ko Ingabo za Leta zigifite buri kimwe mu biganza byazo, kandi ko zikirajwe ishinga no kudahungabanywa n’ubukangurambaga bw’amakuru y’ibinyoma.

Yasabye kandi abanye-Congo “kutagwa mu mutego w’ibihuha by’inyeshyamba ziri gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guca igikuba no guca intege abaturage”.

Uvira biravugwa ko yatangiye kugerwa amajanja na M23, mu gihe amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko izi nyeshyamba za Gen. Sultani Makenga zamaze kugota ibice by’ingenzi bikikije uyu mujyi, by’umwihariko igice cy’imisozi miremire ya Itombwe iherereye mu burengerazuba bwawo.

M23 kandi iragenzura uduce nka Muhuzi, Kitoga, Bibangwa, Rubuga, Rubumba, Masangu, Mukungubwe, Makenda, Gateja, Birimba n’ahandi; n’ubwo Lt. Mbuyi we avuga ko Rubumba, Magunda na Masangu hagenzurwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Umuyobozi wa Operation Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, GĂ©nĂ©ral de Brigade Mwehu Lumbu Evariste, we yashimangiye ko intego ya FARDC ari “gutsindura burundu umwanzi”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *