IMG-20250825-WA0004

Umunyamakuru Kassim Yussuf yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Kassim Yussuf wari umaze igihe kirekire akorera urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, akaba yazize uburwayi.

Umunyamakuru Kayishema Thierry wa RBA, ari mu babitse Mzee Kassim Yussuf mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Ati: “Rest in Peace (ruhukira mu mahoro) Mzee Kassim Yussuf “KAYUS”, umunyamakuru mwiza wa Radio Rwanda kuva dutora akenge … Amakuru y’Igifaransa cyiza, siporo, imyidagaduro (Samedi Detente). Ubwo ibya Yanga na Simba SC ni ah’ubutaha Wari imfura cyane… Ruhukira mu mahoro mubyeyi.”

Kassim Yousuf witabye Imana yamenyekanye cyane mu 1998 ubwo yasimburaga Agnès Murebwayire mu kiganiro Samedi Détente cya Radiyo Rwanda.

Nyakwigendera yari agikorera iyi radiyo mu Ishami ry’amakuru yo mu rurimi rw’Igifaransa, gusa yanagiye atanga umusanzu mu gusata cya siporo ndetse n’imyidagaduro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *