1739193213315_1

Jya kuri RIB hano urandegera nde: Sam Karenzi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 25 Kanama 2025, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter (X), hakwirakwijwe ubutumwa bugaragaza Sam Karenzi, umunyamakuru akaba na nyiri radiyo SK FM, yibasirwa n’umufana bigaragara ko ari uwa Rayon Sports.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu mazina ya @kalisa94 yashyizeho ifoto ya Karenzi ari mu nama, ayiherekeza amagambo amushinja kuba “virus muri Rayon Sports”, akavuga ko ari we ukomeje guteza amacakubiri n’ibibazo by’iyi kipe ikomeye mu Rwanda.

Yanditse ati: “Bwana @SamKarenzi uri virus muri rayon yacu yivemo amacakubira muri rayon niwowe uyateza wa mugande we …. ”

Mu gusubiza, Sam Karenzi yagaragaje kutanyurwa n’ayo magambo maze yandika ati: “Jya kuri RIB hano [kuri X] urandegera nde?”

Ubutumwa bwe bwahise bukurura impaka n’ibitekerezo byinshi, bumwe bumushyigikira abandi bakomeza kumushinja kuba ateza umwuka mibi.

Sam Karenzi azwi cyane mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, akaba ari na we washinze SK FM, radiyo imenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro n’imikino.

Rayon Sports yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru kubera ibibazo by’imiyoborere, amacakubiri hagati y’inzego ziyiyobora n’uruhare rw’abafana bayo mu gufata ibyemezo. Ni muri urwo rwego amagambo avuzwe kuri Karenzi afatwa nk’igice cy’uruhererekane rw’amatiku akunze kuvugwa muri iyi kipe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *