20250825_222027

Isasu urashe rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye: P. Kagame abwira RDF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’u Rwanda kuzirikana guhamya intego mu gihe ziri ku rugamba, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwazo ndetse n’ubw’Abanyarwanda zishinzwe kurinda bwajya mu kaga.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ubwo yasozaga amasomo y’ababarirwa mu 6,000 barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza yaberaga i Gabiro.

Mu ijambo rye yashimiye ingabo z’u Rwanda zashoboye kurinda igihugu ndetse n’abaturage “ibirura” bihora byasamiye kubarya.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuva u Rwanda rubohowe mu myaka 31 ishize, nta myaka itatu cyangwa itanu ishira hatabayeho “ibyugariza u Rwanda”, asaba ingabo gukomeza kuba maso.

Yavuze ko inshingano za RDF atari gushoza intambara, ko ahubwo ari kurinda igihugu mu gihe gishojweho intambara n’abanzi bacyo.

Ati: “RDF ntabwo ibereyeho gushotorana, n’ubwo muri uyu mwuga wa RDF urimo kurwana intambara no kurasana, kandi kurasana bivuze ko harimo abapfa; harimo abakomereka. Ariko ntabwo intego ari ukwica cyangwa gikomeretsa, keretse iyo abandi batumva u Rwanda, badakunda u Rwanda, badashaka u Rwanda bateje intambara ku Rwanda. Icyo gihe wa mwuga ni ho uzira mu nshingano nyakuri. Icyo gihe intambara irarwanwa kandi tugomba kurwana tugira ngo tuyitsinde.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo ari ukurwana birimo koroshya no kubabarira, turarwana bikagera kuri buri wese, yaba twe, yaba abanzi b’u Rwanda kugira ngo bibagereho banabyumve, bumve ko intambara bashoze batari bakwiye kuba bayishoza.”

Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’u Rwanda guhora ziteguye “kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumenya igihe abishakiye, ni ukuvuga ngo tugomba guhora twiteguye.”

Perezida Paul Kagame asa n’ukomoza kuri Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC mu myaka yashize wiganbaga ko azahirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yavuze ko ari mu babonye ko kugirira nabi u Rwanda bitoroshye.

Ati: “Nk’abo bashakuje cyane bakavuga ko bashaka kugirira u Rwanda nabi, babonye ko kugirira u Rwanda nabi bitoroshye. Wenda nibamara kuruhuka nyuma y’indi myaka itanu bazomgera bagerageze. Ariko bizaba nka kwa kundi cyangwa birusheho kuba bibi ku bashoje intambara ku Rwanda, mbere na mbere ni byo RDF ishinzwe.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugire ingabo n’abashinzwe umutekano bahora biteguye guhangana n’abashaka kugirira nabi igihugu bisaba neza kumva izo nshingano, haba ku bashinzwe umutekano no ku gihugu ndetse no gukora nk’uwikorera.

Perezida Paul Kagame kandi yibukije ingabo z’u Rwanda n’abandi bashinzwe umutekano ko imyitwarire myiza ari igenzi mu kuzuza inshingano zabo.

Yababwiye ko mu gihe bari ku rugamba aba ari ngombwa guhamya intego, bakirinda gusesagura amasasu.

Ati: “Ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu gusa, ibyo ntabwo ari ukurwana. Ririya sasu risohoka rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye. Gufora murabizi, ariko ntabwo ari ugufora ngo urekure isasu gusa rigende. Urafora rikagenda ugahamya.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari nk’ibisasu bihenda cyane ku buryo hari n’ibigura $5000, abwira abasirikare ko kudahamya intego bisobanuye ko byaba ari ugusesagura amafaranga.

Yabwiye abasirikare kandi ko kudahamya intego bisobanuye kwicukurira imva ndetse no kuyicukurira abo bakwiye kurinda birangira bagezweho n’umwanzi.

20250825 221234

20250825 222027

20250825 185239

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *