GridArt_20250825_112805570

Ndayishimiye yaba agiye kugororera Mbayahaga ukunze gutuka abayobozi b’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ateganya gukuraho Visi-Perezida w’iki gihugu, Prosper Bazombanza, akamusimbuza undi muntu.

Bazombanza w’imyaka 65 y’amavuko, ni Visi-Perezida w’u Burundi kuva muri 2020 ubwo Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, gusa hagati ya 2014 na 2015 ubwo u Burundi bwari buyobowe na Petero Nkurunziza na bwo yakoze ziriya nshingano.

Amakuru avuga ko mu bo Ndayishimiye ari gutekereza kuba yakuramo umusimbura wa Bazombanza harimo Colonel Léonidas Bandenzamaso bakunda kwita Kirenge na Apôtre Mbayahaga Isidore.

Colonel Bandenzamaso yahoze ari Guverineri w’Intara ya Bururi, mu gihe Mbayahaga usanzwe ari umuyobozi w’itorero Vision de Jésus-Christ Church rikorera i Bujumbura yaherukaga kugirwa na Perezida Ndayishimiye umuyobozi wa Sosiyete ya ONATOUR icukura nyiramugengeri.

Aba bombi kuri ubu bari guhatanira kuyobora imirenge (imutumba), nk’imwe mu nzira yatuma umwe muri bo aba icyegera cya Ndayishimiye.

Amakuru avuga ko Bandenzamaso ari guhatanira kuyobora umurenge wa Nyamiyaga wo muri Komine ya Bururi, na ho Mbayahaga akaba ahataniye kuyobora uwa Gihinga, mu yahoze ari intara ya Mwaro.

Ingingo ya 123 y’Itegekonshinga ry’u Burundi riteganya ko “Visi-Perezida agenwa n’Umukuru w’Igihugu abanje kwemezwa n’abadepite ndetse n’abasenateri ku majwi arenga ½ cy’abatoye, kandi buri ruhande rutora ukwarwo.”

Ikomeza ivuga ko “Visi-Perezida aturuka mu batowe [mu nzego z’igihugu] kandi akaba afite gusa ubwenegihugu bw’umurundi yavukanye”.

Abenshi mu Burundi bari kugendera kuri iyi ngingo bemeza ko Mbayahaga na Bandenzamaso bari kwiyamamariza kuyobora imirenge kugira ngo binjire mu cyiciro cy’abatowe; inzira izatuma umwe muri bo ahinduka icyegera cya Ndayishimiye.

Ingingo ya 124 y’Itegekonshinga ry’u Burundi ku rundi ruhande iteganya ko Perezida na Visi-Perezida bagomba kuba baturuka mu bwoko butandukanye no mu mashyaka atandukanye, ibiha amahirwe bariya bagabo bombi mu gihe baba bashoboye kuba abayobozi b’imirenge.

Mbayahaga ushobora kuba icyegera cya Ndayishimiye, mu Burundi azwi nk’uwo Perezida Ndayishimiye atuma gutuka abantu mu cyimbo cye.

Uyu mugabo inshuro zitari nke akunze kugaragara ku miyoboro ya YouTube atuka abayobozi bakuru b’u Rwanda, cyane Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kaberebe na Perezida Paul Kagame; ndetse amakuru avuga ko Ndayishimiye ku bwe ari we yifuza kugira umwungiriza we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *