Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byahamagariye abategetsi ba Gaza na Israel gutanga amakuru arambuye ku rupfu rw’umunyamakuru wakoranye n’iki kigo ndetse n’ikomeretswa ry’undi.
Mu itangazo rye, Umuvugizi wa Reuters yagize ati: “Twababajwe cyane no kumenya urupfu rw’umunyamakuru wakoranaga na Reuters, Hussam al-Masri, ndetse no gukomereka k’undi, Hatem Khaled, mu bitero bya Israel ku Bitaro bya Nasser muri Gaza uyu munsi.”
Yakomeje agira ati: “Turashaka byihutirwa andi makuru kandi twasabye abayobozi muri Gaza na Israel kudufasha kubona ubuvuzi bwihutirwa kuri Hatem “.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press (AP), na byo mu itangazo ryabyo byatangaje ko byatunguwe kandi bibabajwe no kumenya urupfu rwa Mariam Dagga.
AP yavuze ko umunyamakuru w’amashusho w’imyaka 33 yakoranaga n’iki kinyamakuru nk’umunyamakuru wigenga kuva intambara yatangira.
Iki kigo cyongeyeho ko yari akunze kwibera mu Bitaro bya Nasser, akora inkuru ku baganga bakora akazi katoroshye ko gukiza abana inzara.
Abandi banyamakuru babiri biravugwa ko biciwe mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ya Gaza.


