Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rw’isosiyete Kings Bet Ltd, ikora imikino y’amahirwe mu cyiciro cya D Sportsbook.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Kanama 2025, RDB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko No. 58/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, aho Kings Bet Ltd yashinjwaga kutubahiriza amabwiriza yerekeye imisoro n’amategeko agenga uru rwego.
RDB yasabye Kings Bet Ltd guhagarika ibikorwa byayo byose bijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda, ikibutsa abaturage kwirinda gukorana n’iki kigo kugeza igihe cyemezo kizaba kivanyweho cyangwa hagafatwa indi ngamba.
Uru rwego rwibukije kandi ko sosiyete izakomeza gukora nyuma yo gufatirwa iki cyemezo yaba irenze ku mategeko, bikaba byaviramo gukurirwaho uburenganzira burundu bwo gukora imikino y’amahirwe ndetse no guhura n’ibihano biteganywa n’amategeko.
RDB yasobanuye ko izakomeza gukurikirana imikorere y’amasosiyete akora mu rwego rw’imikino y’amahirwe, hagamijwe kubungabunga inyungu z’abaturage no kurinda ko habaho abaca inyuma amategeko.



