2574475

Paris: Ambasaderi wa USA wasabye Macron kugabanya kunenga Israel mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

U Bufaransa buravuga ko buza guhamagaza Ambasaderi wa Amerika i Paris, Charles Kushner, kubera ibyo buvuga ko ari ibirego bitemewe byo kunanirwa guhangana n’ikibazo cyo kurwanya Abayahudi cyongeye gufata intera muri iki gihugu.

 

Kushner, Umuyahudi akaba ndetse umuhungu we, Jared Kushner, yarashakanye n’umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Ivanka, yabitangaje mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu kinyamakuru Wall Street Journal.

 

Akomoza ku kuntu muri iyi minsi u Bufaransa bukomeje kwibasira Israel, Kushner yavuze ko habaye iturika ry’urwango ku Bayahudi mu Bufaransa kuva intambara yatangira muri Gaza nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

 

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze mu itangazo ryayo ko u Bufaransa bwamaganye byimazeyo ibyo birego “bitemewe”, ikomeza ivuga ko Kushner agomba kwitaba kuri uyu wa Mbere agatanga ibisobanuro.

 

Mu ibaruwa ye, Ambasaderi Kushner yahamagariye Macron kugabanya ibyo anenga Israel anagaragaza ingero z’urwango Abayahudi bafitiwe  rumaze igihe kirekire” mu buzima bw’Abafaransa.

 

Ati: “Mu Bufaransa, nta munsi ushira nta Bayahudi bahohotewe mu muhanda, amasinagogi cyangwa amashuri bikangizwa, cyangwa ubucuruzi bw’Abayahudi bugasahurwa. Minisiteri yanyu y’umutekano w’imbere mu gihugu ubwayo yatangaje ko habaye ibibazo byo kwibasira Abayahudi ndetse no mu mashuri abanza.”

 

Yavuze kandi ko yiteguye gukorana na Perezida Macron n’abandi bayobozi b’Abafaransa mu “gushyiraho gahunda ikomeye” yo gukemura iki kibazo.

 

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa ariko yo yashimangiye ko kuva ku Masezerano ya Vienne yo mu 1961, abambasaderi batemerewe kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu bakoreramo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *