IMG_1840

Undi munyamakuru yasezeye kuri SK Fm

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Aime Niyibizi yongeye gusubira kuri Fine FM nyuma y’igihe yari amaze atagaragara kuri SK FM ya Sam Karenzi.

Uyu munyamakuru wari umenyerewe mu biganiro by’imikino nka Urukiko rw’Ikirenga na Extra Time ku SK FM, bivugwa ko atangiye guceceka bitewe n’amakimbirane y’imikorere hagati ye na nyir’iyi radiyo.

Bivugwa ko yari yarahagaritswe mu kazi gusa akaba yarahembwaga gusa we yahise ahitamo gushaka ahandi yakomereza urugendo.

Kuri uyu wa Mbere, Aime Niyibizi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ko yahisemo kongera guhurira na Fine FM, imwe mu radiyo yakoreyemo mbere.

Aime Niyibizi amaze gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo RBA, Radio 10, Radio 1, City Radio, Fine FM ndetse na SK FM.

Kuri ubu agiye kongera kugaragara mu kiganiro cya siporo Urukiko rw’Ubujurire cya Fine FM, aho azafatanya na Muramira Regis ndetse na Sadam Mihigo.

1756106349579CB589293 005A 4395 A19B 6AE4BAD785DA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *