Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga, yikomanze ku gatuza avuga ko ingabo z’u Burundi zakubise ahababaza ‘umwanzi wa Congo’; ku buryo asigaye akubita agatoki ku kandi ahigira kuzihorera ku Burundi.
Ndayishimiye yabitangaje ku wa Mbere ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 62 ishize u Burundi buhawe ubwigenge n’abakoloni b’Ababiligi.
Kuva mu mwaka ushize wa 2023 u Burundi bwohereje ibihumbi by’ingabo zabwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha iki gihugu mu ntambara kimaze imyaka irenga ibiri n’amezi atandatu gihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni umutwe u Burundi na RDC bavuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, ndetse abasirikare u Burundi bwohereza muri RDC bunanza kubabwira ko umwanzi bagiye kurwanya ari ingabo z’u Rwanda.
Ndayishimiye yavuze ko ingabo ze zarwanyije ‘umwanzi’, ku buryo ngo asigaye akubita agatoki ku kandi ahigira kuzihorera ku Burundi.
Ati: “Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo murabizi ko batewe hanyuma u Burundi bujya gutabara, kugira ngo ibyagwiririye igihugu cya Congo natwe bitazatugwirira ejo. Ingabo z’u Burundi zarakoze zirashimwa, kugeza aho navuga ko umwanzi w’Igihugu cya Congo yanatangiye guhigira [gutera u Burundi]. Muhora mubyumva, ariko turabizi ko dufite Ingabo zihagaze neza”.
Ndayishimiye icyakora yasabye abaturage be by’umwihariko urubyiruko “guhora barikanuye”, kugira ngo umwanzi atazabaca murihumye.
Perezida Evariste Ndayishimiye by’umwihariko yahaye ishimwe abasirikare barimo ufite ipeti rya Lt witwa Monfort Nderabakura avuga ko yagize uruhare mu kurwanya umwanzi, ku buryo ngo asigaye yirahira u Burundi.
Ati: “Uyu Lt Monfort ni intwari koko, n’abasirikare ayoboye barabizi. Ndetse n’abari mu yindi mitwe yarabatabaye, arwanya umwanzi kugeza n’aho n’umwanzi asigaye amwirahira”.
Uyu musirikare Ndayishimiye yamuhaye umudali w’ubutwari ndetse anamuha ishimwe rya miliyoni 3 z’amafaranga y’Amarundi (Frw 1,300,000).
Hashimiwe kandi adjudant Nahimana Firmin wahawe umudali ndetse na miliyoni 2 z’amafaranga y’Amarundi.
Ndayishimiye yikomanze ku gatuza, mu gihe amakuru avuga ko hari benshi mu basirikare u Burundi bwohereje muri Congo bamaze kwivuganwa na M23.
Uyu mutwe kandi mu bihe bitandukanye wagiye werekana abasirikare b’u Burundi wagiye ufatira ku rugamba, ndetse kugeza ubu baracyari mu maboko yabo.
Kugeza ubu kandi mu Burundi hari abasirikare babarirwa mu magana bafunzwe bazira kwanga kujya kurwana na ziriya nyeshyamba, nyuma yo kurokoka umuriro w’amasasu yazo.



One Response
FARDC Vs M23: Ndayishimiye yikomanze ku gatuza
Ybahaye imidari kuko bamaze gutakaza ibice byose bahozemo, reka babamarire ku cumu sha ntabo wabyaye, urimo kwirira 20.000.000$ wowe na Prime Niyongabo, Lt se wafashe na centimertero imwe, ese ubundi wamuhaye umudari ahagaze hehe ko nta nifoto ye werekana. yeweeee narumiwe peee