Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyafunguye umuhanda wa Goma-Rutshuru wari warafunzwe kubera ibitero cyemezo ko ari ingabo z’u Rwanda (RDF) zabikigabyeho.
Itangazo rya FARDC rigira riti: “FARDC yafunguye umuhanda Goma-Rutshuru kuri iki cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi. Aka ni agace ka Kibumba-Rugari kafungiwe urujya n’uruza mu gihe cy’ibitero by’ingabo z’u Rwanda ku birindiro bya FARDC.”
Ubu butumwa buherekeje videwo y’umunota 1 n’amasegonda 41 yumvikanamo Umuvugizi w’ibikorwa by’igisrikare bya Sokola 2, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume asobanura iby’ifungurwa ry’uyu muhanda ku buryo burambuye.
Gen. Ekenge yagize ati: “Murabona umuhanda wa Goma-Rutshuru wari umaze iminsi hagati y’ine n’itanu ufunzwe. Umwanzi waturutse mu Rwanda yaje kugaba ibitero ku birindiro byacu, bihagarika urujya n’uruza ruri mu nyungu z’igihugu. Uyu munsi ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zawufunguye.”
Iyi videwo igaragaza abasirikare benshi ba RDC bari kuri uyu muhanda, bafite imbunda ntoya n’iziremereye ndetse n’ibifaru, baharindira umutekano.
Imirwano muri Kibumba yatangiye mu rukerera rwa tariki ya 24 Gicurasi 2022. Col. Ndjike ku nshuro ya mbere yasobanuraga abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari bamaze iminsi barwanira muri teritwari ya Rutshuru ari bo bahanganye na FARDC.



