Abantu 36 ni bo byamekanye ko baguye mu mirwano yasakiranyije abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, mu gace ka Sange gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imirwano yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025.
Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko iyo mirwano yabaye ubwo abasirikare ba FARDC bari bavuye ku rugamba bageraga i Sange bagerageza kujya mu mujyi wa Uvira, ariko bangirwa kuharenga n’abarwanyi ba Wazalendo bavugaga ko hatanzwe amabwiriza y’uko nta musirikare wemerewe kuva muri kariya gace ngo yerekeze muri Uvira; keretse asize intwaro n’amasasu yarwanishaga.
Amakuru na none avuga ko muri iyo mirwano harashwe ibisasu bitatu, bihitana abantu 36 barimo abasivile, abasirikare ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.
Usibye abapfuye, hari kandi abantu 19 bakomeretse nk’uko amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo abivuga.
Wazalendo na FARDC basubiranyemo, mu gihe impande zombi zari zimaze hafi icyumweru zifatanya mu mirwano zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.


