FARDC yigambye kwica inyeshyamba zisaga 20

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019, igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigambye kwica inyeshyambaza zisaga 20 za Mai-Mai.

Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo kibitangaza, FARDC yemeza ko izi nyeshyamba yazishe ku wa Kane w’iki cyumweru mu duce twa Pabuka na Kalingathi, duherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’umujyi wa Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abasirikare babiri ba Leta barimo ofisiye nabo baburiye ubuzima muri iyi mirwano, kigatangaza ko hari intwaro cyabashije kuzambura.

Major Mak Hazukay, umuvugizi wa Operasiyo yiswe Sokola1, igamije guhangana n’imitwe y’inyeshyamba, yagize ati “Abasaga 20 mu nyeshyamba bahasize ubuzima, Aba FARDC bari muri urwo rugamba, ku bw’ibyago yatakaje abasirikare babiri barimo ofisiye”.

Akomeza avuga ko babashije kwambura inyeshyamba intwaro ebyiri zirimo imbunda yo mu bwoko bwa AK-47.

Avuga kandi ko muri aka gace ko muri Beni hagaragaye undi mutwe w’inyeshyamba za UPLC, ku wa 23 Mutarama 2019, ngo zikaba zari zanataye muri yombi abakozi batatu ba Monusco, nyuma ziza kubarekura FARDC ibigizemo uruhare.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *