Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo buravuga ko bwamaganye imvugo yo kwibasira Abatutsi y’Umuvugizi w’Ingabo, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) kuwa Gatandatu, itariki 27 Ukuboza, kubw’ibyo hakaba hafashwe icyemezo cyo kumukura ku mirimo ye y’Umuvugizi wa FARDC.
Itangazo rya FARDC ryashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Banza Mwilambwe Jules, rivuga ko ibyatangajwe na Gen. Maj. Ekenge ntaho bihuriye n’imyumvire ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyangwa Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, Perezida Tshisekedi, cyangwa guverinoma.
Ubuyobozi bwa FARDC bukomeza bushimangira ko bwiyemeje kurinda igihugu n’Abanyekongo bose kinyamwuga kandi muri disipuline nta kuvangura kugeza ku gitambo cy’ikirenga.
FARDC ikaba ihamagarira Abanyekongo kugira ubumwe, gufatanya, no kwamagana imvugo zibiba urwango kugirango bafashe ingabo gusohoza inshingano zazo.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize kuri micro za radio na televiziyo by’igihugu, Gen. Maj. Sylvain Ekenge yabwiye umunyamakuru ati: âIyo ushyingiranywe nâumugore wâumututsi, ugomba kwitonda. Iyo uri mu mwanya wâubutegetsi, nkâumutware gakondo wo mu rwego rwo hejuru, uhabwa umugore, ariko uzakira umwe mu bagize umuryango we mu rugo rwawe, ukerekanwa nka mubyara cyangwa mwishywa we, mu gihe uyu ari we muntu uzabyarana abana nâumugore wawe mu rugo, kandi uzabwirwa ko abana bavuka ari Abatutsi kubera ko ubwoko bwâAbatutsi buri hejuru yâubwoko bwabo.â
Ni amagambo yatunguye abatari bacye ndetse barayamagana mu nzego zose bituma Perezida Tshisekedi afata icyemezo cyo kuvana Gen. Ekenge mu nshingano ze.




One Response
Nimba FARDC na gouvernement ya RDC bitandukanije nâivyashikirijwe nâumuvugizi wa FARDC, none yirukanywe ku mirimo yâubuvugizi gusa cyangwa arakurikiranwa nâubutabera?