FARDC yiyemeje guhangana n’inyeshyamba zivuga Ikurundi hamwe n'iza Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019, mu misozi muremire y’i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibwo hagaragaye abasirikare benshi bambariye urugamba bavuga ko ari urwo guhashya inyeshyamba za Red-Tabbara zigizwe n’abavuga Ikirundi hamwe n’izindi bitangazwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’Ingabo mu Rwanda.

Ingabo za FARDC ziyobowe na Gen Bizuru, zatangaje ko umugambi bafite ari uwo guhashya burundu izi nyeshyamba ngo zifatanyije na Mai-Mai ya Gen Amuri Williams Yakutumba, ukomoka i Baraka, mu bwoko bw’Ababembe.

Inyeshyamba za Red Tabbara zigaruriye uduce twa Kabala. Ikinyamakuru Imurenge dukesha iyi nkuru, kigatangaza ko iza Kayumba Nyamwasa kitarabasha kumenya neza agace zigaruriye muri iki gihugu, nyuma yo kuvugana na Bizuru rezo za telefone zikanga.

FARDC itangaza ko nta gusubira inyuma, ko igomba guhashya Burundi iyi mitwe y’inyeshyamba ikomeje kunyaga, kwica, gutoteza no kubangamira ubuzima bw’abaturage mu gihe ziba zifuza gusahura ibyabo.

Raporo y’agateganyo na Loni yashyizwe hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka, yagaragaje ko Kayumba Nyamwasa afite ingabo muri Congo, ziterwa inkunga na bimwe mu bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda, gusa ubwo yaganiraga na RFI, Kayumba yabiteye utwatsi.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *