Ibintu byakomeje guhangayikisha mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Gicurasi 2022 kubera intambara yongeye kubura hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 byongeye kuvugwa ko zishyigikiwe n’Igisirikare cy’u Rwanda.
Umuyobozi w’inyeshyamba Bertrand Bisimwa arashinja ingabo za FARDC kuba ari zo zabanje gutangiza imirwano ariko anagaruka ku cyifuzo cya M23 cyo gusubira ku meza y’ibiganiro na guverinoma ya Congo.
Yanditse mu butumwa bwe bwageze kuri 7sur7.cd ati: “Guverinoma ya Congo igomba guhagarika iyi ntambara no gusubira mu biganiro nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu 4 bya EAC bashyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe.”
Icyakora, ibirego by’uyu mutwe witwaje intwaro byamaganwe n’umuvugizi w’ingabo mu karere. Lt. Col. N’Djike Kaiko Guillaume avuga ko ahubwo inyeshyamba ari zo zateye ibirindiro bya FARDC hafi ya Bunagana, umujyi uhana imbibi na Uganda ndetse n’u Rwanda. Arashinja Kigali kuba inyuma y’iki gitero kandi yizeza ko abasirikare ba Congo basubije icyo gitero.
“Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zasubije inyuma guhera saa kumi z’igitondo kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Kamena, igitero cyagabwe n’Abanyarwanda, M23 ku birindiro byabo i Bigega 1 na 2, nko mu birometero 5 uvuye Bunagana…”
Imirwano hagati ya FARDC na M23 yiyongereye mu byumweru bishize i Rutshuru. Kuva ubwo uruhande rwa Congo rushinja Kigali gushyigikira uyu mutwe witwaje intwaro, mu gihe u Rwanda rubihakana rugashinja ahubwo FARDC gukorana n’inyshyamba z’Abanyarwanda z’umutwe wa FDLR.
Ku wa Gatanu, itariki ya 10 Kamena, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zerekanye ko roketi 2 zarashwe na FARDC zaguye ku butaka bw’u Rwanda. Ku ruhande rwabo, abategetsi ba gisirikare bo muri Kivu y’Amajaruguru nabo bashinje RDF kurasa ku butaka bwa Congo muri Rutshuru hagapfa abantu.



2 Responses
FARDC yongeye gushinja RDF uruhare mu mirwano yayihuje na M23 kuri iki Cyumweru
NTIBYOROSHYE NUGUSENGA UZUBWENGE NAHUNGE
FARDC yongeye gushinja RDF uruhare mu mirwano yayihuje na M23 kuri iki Cyumweru
NTIBYOROSHYE NUGUSENGA UZUBWENGE NAHUNGE