Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasabye Abanyekongo kutemera ko ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugenzura igice cy’ubutaka bwabo.
Ni nyuma y’aho Perezida w’u Burundi, uwa Angola, uwa RDC na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda banzuye ko ingabo umutwe witwaje intwaro wa M23 uva mu birindiro uherutse gufata, bikaba bigenzurwa n’ingabo za EAC mu gihe hategerejwe imishyikirano.
Fayulu mu butumwa bw’amashusho yagejeje ku Banyekongo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022, yatangaje ko nta gice cy’ubutaka bwabo ingabo za EAC zigomba kugenzura kuko igihugu cyabo cyigenga.
Yagize ati: “Dufite inshingano y’uko yo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, tukanga ko igice cy’ubutaka bw’igihugu cyacu kigenzurwa n’ingabo z’amahanga z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, dushingiye ku ngingo ya 63 y’Itegekonshinga. Nta santimetero kare n’imwe igomba kuva mu bugenzuzi bwacu.”
Uyu munyapolitiki yatangaje kandi ko umutekano w’Abanyekongo utagomba kugenwa n’ingabo z’u Burundi, iza Kenya cyangwa se iza Uganda, kuko ngo cyaba ari igisebo ku ngabo z’igihugu cyabo.
Fayulu yasabye Abanyekongo by’umwihariko urubyiruko mu ntara zose z’igihugu kwamagana icyo yita ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda’, M23 no gusaba ko ingabo za EAC zava mu gihugu cyabo.

4 Responses
Fayulu: Ntitugomba kwemera ko ingabo za EAC zigenzura igice cy’ubutaka bwacu
Uyu se ko ari umunya Sénégal izi ngabo hari aho yabonye ko zoherejwe muri Sénégal (igihugu chez)??

Bareke baryan’ubwabo
Fayulu: Ntitugomba kwemera ko ingabo za EAC zigenzura igice cy’ubutaka bwacu
Bareke baryan’ubwabo