Ubwo hibukwaga imyaka 20 ishize habaye ibitero by’iterabwoba bya Al Qaeda byibasiye New York na Washington, kuri uyu wa Gatandatu FBI yashyize ahagaragara inyandiko nshya zahishuwe ku iperereza ryerekeranye n’ibitero byo ku ya 11 Nzeri zigaragaza n’uruhare rushoboka rwa Arabiya Sawudite.
Raporo yo ku ya 4 Mata 2016 yasubiwemo cyane nubwo yasobanuye uburyo abashimuse indege zakoreshejwe mu bitero by’ubwiyahuzi bahawe inkunga y’ibikoresho mbere y’ibitero.
Imiryango y’abahitanwe n’abagizweho ingaruka n’ibi bitero yari yasabye gukurikirana Arabiya Sawudite kubera uruhare yagize muri ibyo bitero n’uruhare rw’abayobozi ba Arabiya Sawudite.
Raporo nshya yashyize ahagaragara amakuru arambuye yo kuvugana kwabaye hagati y’umudipolomate wa Arabiya Sawudite, Omar al Bayoumi na ba rushimusi bombi, Nawaf al Hazmi na Khalid al Midhar nk’uko iyi nkuru dukesha wionews.com ivuga.
Inyandiko ntabwo zari zarasohowe n’ubuyobozi bwa mbere bw’Abanyamerika, ariko Perezida Biden yari yasabye ishami ry’ubutabera n’izindi nzego gusubira mu nyandiko z’ibanga kugira ngo risohore raporo.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, “ubufasha Bayoumi yahaye Hamzi na Midhar bwarimo ubusemuzi, ingendo, icumbi ndetse n’inkunga y’amafaranga” mu gihe amakuru agera kuri FBI yavugaga ko Bayoumi yakundaga kuvuga kuri “jihadi.”
Omar al-Bayoumi avugwaho kuba yarafashije Nawaf al Hazmi na Khalid al Midhar kubona icumbi mu mujyi wa San Diego mu 2000, ariko raporo ntigaragaza neza ihuriro riri hagati ya Guverinoma ya Arabia Sawudite n’abashimuse indege.
Jim Kreindler wunganira abagizweho ingaruka n’ibitero byo kuwa 11 Nzeri 2001, yagize ati “Ibyagezweho n’imyanzuro muri iri perereza rya FBI byemeza ingingo twatanze mu rubanza zerekeye uruhare rwa guverinoma ya Arabiya Sawudite ku bitero byo ku ya 11 Nzeri.”
Inyandiko za FBI zivuga ko nimero za terefone zifitanye isano n’inkomoko itazwi zerekanaga kuvugana n’abantu benshi bafashaga Hamzi na Midhar muri California.
Bivugwa ko Fahad al Thumairy yari imamu ku musigiti wa King Faad i Los Angeles kandi ko yari umukozi ku biro bya Ambasade ya Arabiya Sawudite. FBI muri raporo yayo yavuze kandi ko amakuru yahawe yavugaga ko Bayoumi usibye kuba umunyeshuri yari afite “umwanya wo hejuru” muri Ambasade ya Arabiya Sawudite.


