Ihuriro ry’amashyaka ya politiki rya FCC riyobowe na Joseph Kabila nk’umuyobozi w’icyubahiro, kuri uyu wa 25 Werurwe 2021 ryatangaje ko ritazajya muri Guverinoma nshya ya Perezida Félix Tshisekedi.
Iri huriro mu itangazo ryashyizweho umukono na Tshibanda N’Tungamulongo uhagarariye ishami rishinzwe ibibazo byaryo, rivuga ko kuva muri Nzeri 2020 ryabonye ubutegetsi buriho bwica Itegekonshinga n’andi mategeko agenga imiyoborere y’igihugu ndetse bwangiza n’inzego zashyizweho binyuze mu nzira ya demukarasi, bikaba ari byo ryashingiyeho rivuga ko ritazajya muri iyi guverinoma.
Ryagize riti: “Kuva muri Nzeri 2020 twabonye Itegekonshinga n’amategeko agenga imiyoborere y’igihugu cyacu byicwa ndetse inzego zashyizweho binyuze muri demukarasi zangizwa. Bitewe n’izi mpamvu, FCC yagiye igaragaza kenshi ko yamaganye kandi idashyigikiye uku gukoresha ububasha mu buryo butemewe…”
Nyuma y’amezi abiri Perezida Tshisekedi agiye ku butegetsi mu 2019, yasinye amasezerano na Kabila bahagarariye amahuriro y’amashyaka ya politiki ya CACH na FCC; yombi ahurira muri guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.
Gusa mu mwaka w’2020 ibya CACH na FCC byaje kuzamo agatotsi, bitewe n’ibyemezo byafatwaga n’uyu Mukuru w’Igihugu cyane cyane ibirebana n’urwego rw’ubutabera, ntibyabyumvikaneho.
Umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y’aya mahuriro, mu Kwakira 2020, Perezida Tshisekedi uri muri CACH afata icyemezo cyo gusesa amasezerano yagiranye na Joseph Kabila, atangiza ihuriro rishya ‘Ritagatifu’ (Union Sacrée), anatangaza ko azashyiraho guverinoma nshya irishingiyeho.
Minisitiri w’Intebe mu Ihuriro Ryera ni Sama Lukonde, akaba yarahawe iyi nshingano asimbuye Sylvestre Ilunga Ilunkamba (wa FCC) weguye abagize Inteko Ishinga Amategeko bamaze kumutakariza icyizere.
FCC yanze kwihuza n’Ihuriro Ryera irasa n’iyatakaje imyanya yose ikomeye muri Leta, kuko usibye Ilunkamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Alexis Thambwe Mwamba wari Perezida wa Sena na Jeannine Mabunda wari Perezida w’Abadepite; bose bari abayoboke bayo bamaze kwegura.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


