FDC iremeza ko Uganda isatira kujya mu ntambara n’u Rwanda ariko abaturage babihishwa

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, ryasabye Guverinoma y’iki gihugu gutegura ahantu habera ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo imibanire yacyo n’u Rwanda kuko ngo ikomeje guhisha abaturage ukuri kandi igihugu gisa nk’ikigana mu ntambara n’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Gashyantare, Umuvugizi wa FDC, Ibrahim Semujju Nganda, yavuze ko urebye uko ibintu bimeze, igihugu gishobora kuba cyenda kujya mu ntambara n’u Rwanda nyamara abaturage bakaba bakomeje guhishwa ukuri n’abayobozi.

Semujju yavuze ko igihugu gihangayikishijwe n’icyo yise ingoma z’intambara zavugijwe mu minsi ishize n’umukuru w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC), Maj. Gen. Don Nabasa.

Ishyaka FDC rikaba ryakomoje ku biherutse gutangazwa na Maj. Gen. Nabasa kuwa 12 Gashyantare, avuga ku mbaraga zo hanze zisumbirije umutekano wa Uganda hakoreshwa amafaranga n’abakozi hagamijwe guhungabanya igihugu.

Semujju akaba yasubiye mu magabo ya Maj. Gen. Nabasa aho yagize ati: “ Imbaraga zo hanze ziri kureba kandi ntibatwifuriza iterambere. Dufite peteroli hano, ubwiza bw’igihugu, ituze, iterambere kandi hejuru ya byose umuyobozi mwiza. Batekereza ko ahari bakuyeho umuyobozi w’agaciro hazaba akaduruvayo. Ndabinginze ntimujye muri iyo nzira, ni inzira mbi. Ntimutume babakoresha .”

Yakomeje amusubiramo ati: “ Ntabwo bazaza ubwabo ariko nibaramuka baje bizaba ari byiza kuko tubiteguye. Kubw’ibyago ntibazaza. Bazohereza amafaranga n’abantu nk’abaherutse kwirukanwa, babikangurire urubyiruko kubera ko bafite abakozi hano kandi urubyiruko rworoshye kumvisha. Ndabinginze mubavugishe kandi barabona ko umutekano w’igihugu cyabo ari ahazaza habo .”

Semujju akaba yabwiye itangazamakuru ko ibi byatangajwe na Nabasa byarushijeho guhabwa imbaraga n’ibyatangajwe na Perezida Museveni ubwo yavugaga ijambo mu birori byo kwizihiza itangizwa ry’urugamba rwo kubohora Uganda bizwi nka Tarehe Sita.

Museveni icyo gihe akaba yaragize ati: “ Nta muntu ushobora guhungabanya amahoro yacu. Abatekereza guhungabanya Uganda bose bazisenya ubwabo…UPDF irakomeye kandi ifite ibikoresho byo kurinda Uganda imbaraga nyinshi zayihungabanya .”

Umuvugizi wa FDC akaba yasabye Perezida Museveni ndetse na Komanda wa SFC kubwira igihugu niba bari kwitegura intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Semujju ati: “ Twegereje intambara n’u Rwanda. Ni iyihe mpamvu y’ibi byose? Umwuka mubi hagati ya Uganda n’abaturanyi bayo ifite ingaruka nyinshi .”

Yakomoje ku kuba Perezida Museveni yarananiwe kwitabira inama ku isoko rusange rya Afurika yabereye i Kigali, ndetse Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ntiyitabire inama ya EAC yabereye i Kampala.

Ati: “ Kuri ubu, u Rwanda rushinja Uganda gutoteza abaturage barwo na Museveni yataye muri yombi abapolisi bakuru bazira koroshya icyurwa rinyuranyije n’amategeko ry’impunzi i Kigali .”

Yongeyeho ko, “ guha abasirikare ibikoresho bya gisirikare no kubatoza bidakwiye gushishikariza ingabo kujya mu ntambara, tugomba gukomeza ibiganiro n’amahoro n’abaturanyi na buri wese. Tugomba no gukomeza ibiganiro n’abo tubona nk’abanzi bose .”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *