FDLR iri guha imyitozo abarwanyi barenga 400 baheruka kwinjira muri Nyatura

Sangiza iyi nkuru

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umoja Africa, washinje umutwe wa Maï-Maï Nyatura kuba uheruka kwinjirwamo n’abarwanyi babarirwa muri 400, muri Groupement ya Bashali Kaende ho muri Teritwari ya Masisi.

Umoja Africa yatangaje ko bariya barwanyi biganjemo urubyiruko n’abana bato bahabwa imyitozo na FDLR.

Ni nyuma yo kubakura mu duce twa Muheto, Busihe, Kalonge, Kahanga na Miandja.

Iti: “Ku wa 6 Kanama, hatangijwe imyitozo ya gisirikare iri kubera ku rwego rwa Miandja, iri guhuza urubyiruko, abakuze ndetse n’abana. Abagera kuri 400 barimo gutozwa binyuze mu batoza ba FDLR.”

“Ku ya 21 Kanama ku rwego rwa Kausa, perezida w’uwo mutwe yatangije icyiciro cya kabiri cyo gushaka urubyiruko n’abana bazakora nk’abakozi ba polisi.”

Espoir Kitumaini uyobora uriya muryango yasabye Leta ya Congo gusubiza bariya bana binjijwe muri Nyatura mu miryango yabo, ndetse ikanagarura amahoro muri kariya gace.

Nyatura iri guha imyitozo abarwanyi bashya mu gihe yo na FDLR bamaze igihe mu mirwano na M23, bakaba bari kurwana ku ruhande rwa FARDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *