Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya koloneri (Col.) mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda, yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare bamukuye muri kiliziya aho yari yitabiriye batisimu y’abana be. Amakuru avuga ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko Umuvugizi wa FDLR yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Uyu ukunze kuvuga ko yitwa Cure Ngoma yabwiye iki kinyamakuru ngo ” Ifatwa ryakozwe n’abantu bafite imbunda bambaye imyenda ya gisirikare isanzwe, bari bazanye na moto esheshatu. Nyuma yo gufata Nshimiyimana Augustin bahise bamujyana.” Col. Augustin Nshimiyimana yabaye Umuyobozi wungirije muri FDLR ashinzwe iperereza guhera mu 2012 kugeza mu 2019. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


